Minisiteri y’Umuco na Siporo iratangaza ko mu gihe amategeko na politiki y’umuco bikirimo kuvugururwa, igiye gukora uko ishoboye ihashye abahanzi bakoresha amagambo, amafoto n’ibindi bibusanye n’umuco nyarwanda.
Muri iki gihe mu bahanzi b’Abanyarwanda baravugwaho gukoresha amagambo y’urukoza soni, amashusho n’imyambarire biteye isoni, ibi rero MINISPOC ibifata nko kunyuranya n’umuco ifite mu nshingano.
Mu kinagiro na Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’umuco muri MISPOC ati “Kuva na kera Abanyarwanda bavugaga ko agapfundikiye gatera amatsiko, kwambara utwenda tugufi ntabikwiye mu muco nyarwanda.”
Akomeza avuga ko ku bw’iyo myitwarire idahwitse isigaye igaragara ku bahanzi, MINISPOC irimo gutegura gahunda nyinshi zo kwigisha abahanzi ingaruka z’indirimbo cyangwa amafilime bakora.
Mu rwego rwo guhashya ko bene ibyo bihangano bisakara, MINISPOC irateganya kuganira n’ibitangazamakuru, ikaba yanabasaba ko ibihangano nk’ibyo bitazajya bihabwa umwanya wo gutambuka.
Makuza Lauren ariko asanga nta mpamvu yo kubuza abahanzi guhanga ibyo bashaka cyangwa kubangamira impano zabo, kuko ubuhanzi ari impano kandi bwakirwa uko buje.
Ati “Ariko na none abahanzi bagomba kumenya aho ubutumwa nk’ubwo buba bugomba kunyura, kuko ntabwo ubutumwa bwose bunyuzwa mu bitangazamakuru; ni yo mpamvu dusaba n’ibitangazamakuru kudufasha.”
Ubusanzwe n’indangagaciro z’itangazamakuru ribuza itambutswa ry’ubutumwa ubwo ari bwo bwose bushobora kugira ingaruka kubana bato.


















TANGA IGITEKEREZO