00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jojo yabaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 November 2012 saa 04:09
Yasuwe :

Umuhanzi Miss Jojo yatangaje ko yabaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki birimo ibitaramo no guhimba indirimbo nshya kugira ngo abashe kwita cyane ku bikorwa by’umuryango mushya yashinganye na bagenzi be witwa AJMD - Njye namwe.
Uyu muryango AJMD - Njye namwe (Association des Jeunes Musulmanes pour le Développement ) uzajya ukora ibikorwa byo gufasha abagore n’abakobwa batishoboye.
Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Miss Jojo ati “Mfatanyije na bagenzi banjye b’Abayisilamu twashinze (…)

Umuhanzi Miss Jojo yatangaje ko yabaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki birimo ibitaramo no guhimba indirimbo nshya kugira ngo abashe kwita cyane ku bikorwa by’umuryango mushya yashinganye na bagenzi be witwa AJMD - Njye namwe.

Uyu muryango AJMD - Njye namwe (Association des Jeunes Musulmanes pour le Développement ) uzajya ukora ibikorwa byo gufasha abagore n’abakobwa batishoboye.

Aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Miss Jojo ati “Mfatanyije na bagenzi banjye b’Abayisilamu twashinze ishyirahamwe ryo gufasha abagore n’abakobwa batishoboye ndetse twatangiye ku mugaragaro muri Nzeli 2012, ubu ibi ni byo biri kuntwara umwanya munini cyane ndetse ndahamya ko gahunda ijyanye no gukora umuziki n’ibitaramo ngiye kuba nyihagaritse gato.”

Icyakora Miss Jojo avuga ko ibi bikorwa bye bya muzika atabihagaritse burundu, kuko ngo ashobora kuzajya yandika indirimbo mu gihe abonye umwanya.

Abafana ba Miss jojo bakunze kuvuga ko ari mu bahanzi batacyigaragaza cyane. Gusa we mu kiganiro aherukaga kugirana na IGIHE yavuze ko ‘atazimye’ nk’uko bamwe babivuga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages