00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi umunani gusa amaze kugaragara mu ndirimo 10 z’abahanzi batandukanye

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 28 August 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Gloria Mukamabano ubarizwa mu itsinda rya Bright Girls (wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare-NUR), kuri ubu amaze guca agahigo mu gukorana indirimbo n’abahanzi benshi kandi we ataramenyekana cyane mu bahanzi bazwi mu Rwanda, doreko kugeza ubu mu mezi umunani ashize amaze gukora indirimbo zigera mu 10 n’abahanzi batandukanye.
Kubera ubuhanga afite mu kuririmba n’ijwi ryiza, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gloria amaze kumvikana mu ndirimbo zisaga 10 yagiye akorana n’abahanzi (…)

Gloria Mukamabano ubarizwa mu itsinda rya Bright Girls (wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare-NUR), kuri ubu amaze guca agahigo mu gukorana indirimbo n’abahanzi benshi kandi we ataramenyekana cyane mu bahanzi bazwi mu Rwanda, doreko kugeza ubu mu mezi umunani ashize amaze gukora indirimbo zigera mu 10 n’abahanzi batandukanye.

Kubera ubuhanga afite mu kuririmba n’ijwi ryiza, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gloria amaze kumvikana mu ndirimbo zisaga 10 yagiye akorana n’abahanzi benshi biganjemo abaririmba injyana ya Hip hop cyane cyane babarizwa mu itsinda rya "Tough gangs".

Yakoranye indirimbo ebyiri na Bull Dog iyitwa ’Nyakatsi’ n’iyitwa ’Bihoyiki’, ’Imizingo Yatakaye’ na Diplomate, yaririmbye mu ’Ubuto Bwanjye’ na Fireman Fireman,’ Ndiho’ na Ciney, ’Uwo Nifuzaga’ na Sajou (Nizeyimana mu runana) hakaba n’indi yakoranye na Just Family ikiri muri studio yitwa SMS iyo yakoranye na Masho Mampa, na P Fla n’abandi avuga ko nawe atibuka neza.

Uretse ibi kandi, Gloria agaragara afasha abahanzi mu bitaramo. Yagaragaye afasha Miss Jojo ubwo yamurikaga album ye “Woman” ku mugaragaro, Kitoko mu birori bya KFM, Rafiki ndetse na Tom Close ku munsi wo kwita izina mu Kinigi.

Agaragara aririmba muri Karaoke aho aba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bamucurangira imbonankubone, akunda kuririmbira kuri Novotel na Car Wash.

Twamubajije niba ibi ntaho byaba bibangamira uwo bakorana mu itsinda rya Bright Girls, atubwira ko nta cyo bimutwara cyane cyane ko itsinda ryabo ari icyo bita “crew” bishatse kuvuga ko bashobora gukora indirimbo bahuriyeho nka Groupe ndetse buri wese akanakora indirimbo ye ku giti cye bitewe n’uko bumvikanye.

Yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru imutera gukorana n’abahanzi benshi ari uko akunda kuririmba, kandi iyo yumvise umuntu wese aririmba aba yumva afite ishyaka ryo kumufasha.

Twaganiriye na Iradukunda Début bafatanyije mu itsinda rimwe adusubiza muri aya magambo:

“Kuba bamwe mu bahanzi bakomeye bamwitabaza binyereka ko hari imari iziritse muri groupe yacu bikampa ikizereko dukoze neza twatera imbere”.

Mukamabano Gloria

Ikindi ni uko kuri ubu dukora nka crew urumva rero ko afite uburenganzira busesuye bwo gukorana n’uwo ashaka

Fireman umwe mubo Gloria yaririmbiye mu ndirimbo ‘Ubuto bwanjye’ twamubajije impamvu ari Gloria yahisemo gukoresha mu ndirimbo ye.

Yagize ati ”Gloria ni umukobwa uzi kuririmba, kandi indirimbo zanjye nashakaga gushyiramo umuntu utazwi cyane abantu bakeka ko atabishobora, ariko we arabishoboye kabisa”.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  (Imwe mu ndirimbo yumvikanamo) Bye Bye Nyakatsi By Bull Dogg Ft Gloria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages