Umuhanzi Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ndetse na nyina w’Umunyarwandakazi, akunze kugaragaza uburyo akunda u Rwanda, cyane cyane mu ndirimbo ye yahimbye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ndirimbo ye yise Hope Anthem, afatanije na mugenzi we Jali nawe w’ Umunyarwanda, yagaragaje uburyo yita ku gihugu cye agira ati " U Rwanda ndaruririra buri tariki 07 Mata, n’ubwo Hubert Védrine atabyemera kimwe nanjye. Mbabwire neza ndi Umufaransa w’ Umunyarwanda, kimwe mu bice byanjye kishe ikindi kitangishije inama. U Rwanda n’ u Bufaransa byampaye byose ndetse binyima byose, ndashaka kubibamo mu mahoro asesuye".
Ku musozo w’iyi ndirimbo iri mu Gifaransa, Gaël avugamo amagambo y’icyizere, avuga ko yifuza kongera kubona u Rwanda rutemba amata n’ubuki, ati " Narose igihugu cya Gihanga, kirimo inanga n’imivugo ya Rugamba".
Gaël Faye yavukiye i Burundi, se ni Umufaransa Patrice Faye wamenyekanye cyane i Burundi kubera urubanza yaregwagamo gufata ku ngufu abana b’ abakobwa ndetse akanakatirwa gufungwa imyaka 25, ariko nyuma aza kugirwa umwere.
Mu mwaka w’ 1995, Gaël yagiye mu gihugu akomokamo cy’ u Bufaransa aza gukomeza guhimba indirimbo, yigaragaza cyane mu njyana za ’slams’ we yita imivugo, ndetse byatumye ahabwa akabyiniriro ka ’Le slammeur’.
Mu mwaka wa 2005 yatsindiye amarushanwa ya Slam, ahembwa kujya muri Etiyopiya aho yahuye n’ umuryango wa Bob Marley n’ibindi bihangange muri muzika nka Lauryn Hill na Angélique Kidjo, bamwungura ibitekerezo akomeza gutera imbere ari nako akundwa cyane.
Nyuma nibwo yaje guhura na mugenzi we Edgar Sekloka bahuzwa no gutegura théâtre yiswe ’L’ eclipse des 100 jours’ yagombaga gukinwa mu kwibuka ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahise bakora itsinda riririmba baryita Milk, Coffee and Sugar.


















TANGA IGITEKEREZO