Mu gihe kingana n’umwaka imaze ikora, Studio Gates Music, ikorwamo na Producer Bill Gates, yamurikiye abahanzi bayigana n’inshuti zayo za hafi ibikorwa imaze kugeraho, mu Cyumweru gishize ku Kimironko aho ikorera.
Ibyo imaze kugeraho birimo kuba yaratangije ishami ryo gukora amashusho y’indirimbo, kwihutisha imikorere ndetse no kuba ubu ifite ubuyobozi bushya buhoraho bukurikirana imikorere yayo ya buri munsi. Ibi bikaba bifasha iyi studio kwagura imikorere n’abahanzi ndetse no kunoza serivisi iha abayigana.
Mu kiganiro na Producer Bill Gates avuga ko igikorwa gikomeye bishimira ari uko ubu amaze kugira studio ye, ari yo Gates Music. Akavuga ko mbere yabanje gukorera abandi bantu harimo Kiruru 9Production, na Studio ya Alain Mukuralinda. Bill Gates yagize ati:”Ubu ngubu dufite studio yacu.”
Bill Gates avuga ko nyuma yo kubona Studio ubu bagiye kurushaho kwita ku bahanzi babagana, bahereye kubo basanzwe bakorana biganjemo abakora indirimbo zihimbaza Imana.
Steven Karasira (usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Umucyo), umuyobozi wa komite nyobozi ya Studio Gates Music, aganira na IGIHE yagize ati:”Ubu Gates Music twatangiye gukora amashusho.”
Bamwe mu bahanzi Gates Music ikorera, harimo Theo Bose Babireba, Aline Gahongayire, Kamichi, Cubaka Justin, amakorali atandukanye, Elion Victory n’abandi.
Amwe mu mafoto y’itahwa ry’ibikoresho bishya muri Gates Music:



















TANGA IGITEKEREZO