Muri iki gihe abahanzi bari kugaragara mu bikorwa bitandukanye bibinjiriza amafaranga bikanabafasha kurushaho kwamamara no kumenyekana cyane. Kuri ubu abahanzi bamwe na bamwe bagaragara ku byapa mu mujyi wa Kigali.
IGIHE yifuje kumenya inyungu aba bahanzi bakura muri uku kwamamaza ni uko tugerageza kwegera benshi mu babigaragaraho.
Bamwe bavuga ko bakuramo amafaranga kandi atubutse. Urugero ni nk’aho Jay Polly yemera ko muri kontaro y’umwaka yasinyanye na MTN yizeye kuzakuramo akayabo ka miliyoni 37 z’Amafaranga y’u Rwanda, amafaranga byavuzwe ko ari yo yasinyanye n’iyi sosiyete y’itumanaho rigendanwa yageze mu Rwanda bwa mbere.
Abandi bahanzi nka Mani Martin, Sandra Miraj bo bavuga ko bafite ibikorwa bya muzika bategura bashyigikiwemo n’amasosiyte bamamariza.
Abandi bahanzi bo bavuga ko hari izindi nyungu bavanamo zirenze kure iz’amafaranga nka Mc Fab.
Gusa bamwe mu bahanzi bavuga ko kuba bagaragara ku byapa bitazamura ubuhanzi muri rusange kandi ko bitabaha amafaranga menshi nk’uko ababibabonaho babibabwira.
Ku muntu uzengurutse umujyi wa Kigali abona ko hagaragara ibyapa byamamaza bigaragaramo abahanzi. Bamwe muri abo bahanzi bagaragara ni nka Kitoko, Sandra Miraji, Babla, Mani Martin, Jay Polly, Mc Fab, Makanyaga Abdul n’abandi.
Mike Karangwa, umwe mu bahanzi babimazemo imyaka irenga itanu akaba umunyamakuru n’umwe mu nzobere mu bijyanye n’ikibuga cy’umuziki mu Rwanda, avuga ko nta gushidikanya umuziki mu Rwanda uri ku rwego rushimishije mu bijyanye no kuba noneho wakwinjiriza umuhanzi amafaranga.
Hamwe muho aya mafaranga ava, Mike avuga ko harimo no mu kwamamaza binyuze mu byapa.
Kitoko, umwe mu bahanzi bagaragara ku byapa byamamariza Sosiyete y’itumanaho rigendanwa rya Tigo mu Rwanda, avuga ko kwamamariza amasosiyete ubigiramo inyungu ari umuhanzi ku giti cye mu bijyanye n’ubukungu.
Kitoko avuga ariko ko atahamya ko kwamamaza nk’uku bizamura ubuhanzi ko ahubwo biha nyir’ukubikora amafaranga ashobora kumufasha n’iyo yaba ari make bwose.
Yagize ati:”Ni inyungu ku muhanzi kuko umuntu bahaye akazi koko arahembwa ariko ntabwo navuga ko bifasha kuzamura umuziki wose muri rusange. Njyewe baranyishyuye n’iyo cyaba igihumbi hari icyo bigufasha mu bukungu.”
Mc Fab, umuhanzi wamamariza BCR avuga ko kuri we kugira ngo ajye ku cyapa bamuhaye amafaranga atapfa kuvuga umubare. Avuga kandi ko bamwifashishije nk’umukozi wa Banki ariko usanzwe uzwi cyane ku buryo byatumye abantu benshi barushaho kumenya ko uretse ubuhanzi anasanzwe akora muri Banki ku buryo abantu bumva ko abahanzi atari inkorabusa.
Umuhanzi Mani Martin we avuga ko kwamamariza MTN ku byapa abivanamo gushyigikirwa mu buhanzi bwe ku buryo butandukanye. Avuga kandi ko abikuramo n’ubundi bufasha mu ngeri zitandukanye.
Yagize ati:”Icya mbere ni uko dufitanye kontaro. Ni ugufatanya ni ibintu byo mu gihe kirekire dukomeza gufatanya nk’ubu ngubu turimo turafatanya mu gutegura Launch ya Album yanjye navuga ko MTN ari umuterankunga mukuru no mu bindi bikorwa bya muzika biri imbere. Ni byinshi hari n’ibyo utapfa gushyira ahagara.”
Mani Martin avuga ko mu bikorwa byinshi bya MTN atumirwamo nk’umuhanzi kandi akishyurwa neza.
King James, uherutse kugirwa umuvugizi wa sosiyete ikora ibinyobwa mu Rwanda BRALIRWA (wamaze igihe kinini agaragara ku byapa byamamaza Primus mu kwerekana abahanzi barushanwaga muri PGGSS II) avuga ko ubu asigaye atunzwe n’umuziki gusa.
King James wahawe miliyoni 24 nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II ryateguwe na BRALIRWA mu bufatanye na EAP avuga ko ubu yirihira amashuri, akiyambika ndetse ko mu mwakautaha ateganya gutangira kwubaka abikuye mu muziki.
Sandra Miraj, umukobwa ugaragara kuri byinshi mu byapa bya Sosiyete ya mbere ya telephone zigendanwa mu Rwanda MTN, avuga ko kuri we kwamamaza ku byapa bitabaha amafaranga menshi nk’uko abantu benshi bakunda kubikeka. Miraj avuga kandi ko kuri we byatumye arushaho gucurangwa ku maradiyo.
Yagize ati: ”Ni nk’akazi mba nakoze hariya ni ukuvuga ko buri munyarwanda wese (kuko na za Ruhengeri na za Gisenyi nagiyeyo nsanga ibyapa turiho birahari) arakumenya.”
Gusa nta byera ngo de kuko Sandra Miraji avuga ko hari hamwe mu maduka bahahiramo iyo bababonye baje kugura ibintu bahita bazamura ibiciro bavuga ko bafite amafaranga kuko bari ku byapa.
Umuhanzi Jay Polly, wiganje ku mafoto y’ibyapa byinshi biri muri iyi nkuru avuga ko icya mbere akuramo ari amafaranga. Yemeza ko ayo mafaranga yose hamwe ashobora kuzagera kuri Miliyoni 37 byakunze kuvugwa ko ari zo yasinyanye na MTN mu gihe cy’umwaka wose.
Yagize ati:"Ibyo dukuramo habamo amafaranga, harimo promotion, ni akazi. Niba umuziki ari ko kazi kacu ni bimwe mu bigize ako kazi kacu. Harimo ibintu byinshi byo gukora azageramo ntabwo bayaterura ngo bayaguhe icyarimwe ariko urebye azageramo."
Abahanzi bahuriza ku gusaba andi masosiyete ko yakongera imbaraga mu gushyigikira ibikorwa by’ubuhanzi kuko bibyara inyungu ku mpande zombi haba ku muhanzi ndetse no kuri yo mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byabo mu buryo bwihuse.
Amafoto ya bimwe mu byapa biriho abahanzi bamamaza aboneka mu mujyi wa Kigali
Foto: Richard Irakoze



















TANGA IGITEKEREZO