00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta cyatuma ndeka Gospel- Alfred Gaga

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 31 May 2013 saa 10:32
Yasuwe :

Gaga Alfred ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aravuga ko atazigera areka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’uko biba kuri bamwe. Impamvu avuga ko atazareka kuririmba izo ndirimbo, ni uko ntacyo bya mugezaho kurusha uko ameze ubu.
Aganira na IGIHE, Alfred yagize ati” mpora nsaba Imana kutazatuma ndeka kuyiririmbira”, kuko impano yampaye yo kuririmba numva ntayikoresha mu zindi ndirimbo zitaka abantu cyangwa ibintu.
Alfred Gaga aherutse mu gihugu cya Uganda aho yari (…)

Gaga Alfred ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aravuga ko atazigera areka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’uko biba kuri bamwe. Impamvu avuga ko atazareka kuririmba izo ndirimbo, ni uko ntacyo bya mugezaho kurusha uko ameze ubu.

Alfred Gaga ari Uganda muri Nambole stadium

Aganira na IGIHE, Alfred yagize ati” mpora nsaba Imana kutazatuma ndeka kuyiririmbira”, kuko impano yampaye yo kuririmba numva ntayikoresha mu zindi ndirimbo zitaka abantu cyangwa ibintu.

Alfred Gaga aherutse mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye kwitabira bimwe mu bitaramo byari byateguwe n’umwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu witwa Bugembe Wilson. Ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda umaze kwitabira ubwo butumire inshuro zigera kuri eshatu ahagarariye U Rwanda.

Reba indirimbo ya Alfred "Mana Mfasha".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages