00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo atabonye igikombe muri Tusker, Kalimba yasinye muri Universal Records

Yanditswe na

Richard Irakoze na Ishimwe Samuel

Kuya 1 August 2012 saa 05:37
Yasuwe :

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu kuririmba mu marushanwa ya Tusker Project Fame season 5, Kalimba Jackson wari uhagarariye u Rwanda yahavuye asinye amasezerano n’inzu ikomeye itunganya umuziki ya Universal Records, nubwo ategukanye aya marushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kalimba Jackson yatangaje ko akimara kubura igikombe muri aya marushanwa aho yaje ku mwanya wa gatatu, yegerewe n’abahagarariye inzu itunganya umuziki ya Universal Records yo muri Afurika y’Epfo, bakamubwira ko (…)

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu kuririmba mu marushanwa ya Tusker Project Fame season 5, Kalimba Jackson wari uhagarariye u Rwanda yahavuye asinye amasezerano n’inzu ikomeye itunganya umuziki ya Universal Records, nubwo ategukanye aya marushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kalimba Jackson yatangaje ko akimara kubura igikombe muri aya marushanwa aho yaje ku mwanya wa gatatu, yegerewe n’abahagarariye inzu itunganya umuziki ya Universal Records yo muri Afurika y’Epfo, bakamubwira ko afite ubuhanga kandi bifuza gukorana nawe.

Kalimba yagize ati “Baranyegereye bambwira ko nubwo mvuyemo bakunze impano yanjye, bambaza niba nta yindi nzu itunganya umuziki nasinanye nayo, kandi ko bifuza gukorana nanjye.”

Yakomeje avuga ko yavuye muri Kenya amaze gusinya aya masezerano, kandi ko ari kimwe n’ayo basinyisha uwatwaye igikombe cya Tusker Project Fame. Aya masezerano akubiyemo ko bazamukorera amashusho n’amajwi by’indirimbo ze, ariko ko ibijyanye n’amafaranga batarabivugana neza.

Kalimba Jackson yabwiye IGIHE ko aya masezerano yamushimishije, ariko ko yababajwe cyane no kuba ataratwaye igikombe, ati “Naje muri aya marushanwa mfite intego yo gutwara igihembo, kukibura ni ibintu bibabaza.”

Guhurirana kwa PGGSS II na Tusker Project Fame 5 byabangamiye intsinzi...

Umuhanzi Jackson Kalimba avuga ko kuba irushanwa rya Tusker Project Fame Season 5 yari yaritabiriye ahagarariye u Rwanda ryarahuriranye n’irindi rushanwa rikomeye mu gihugu rya Primus Guma Guma Super Star Season 2, bishobora kuba biri mu mpamvu nyamukuru zatumye adatorwa ngo ashyigikirwe agere ku ntsinzi.

Ibi Jackson kalimba abishingira ahanini ku kuba abantu bari kumutora bari bahugiye mu gutora King James na Jay Polly, aho avuga ko abatoye aba bahanzi bombi iyo baza kumutora nta kabuza yari gutsinda iri rushanwa kuko yarushijwe amajwi ariko atarushwijwe ubuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jackson Kalimba yavuze ko abantu benshi bamugaragarije ko yari umuhanzi ukunzwe cyane kandi washoboraga kwegukana irushanwa rya Tusker. Avuga ko yewe n’abarimu bamwigishaga bari baramubwiye ko ari umuhanga kandi ko byashobokaga ko yari kuba uwa mbere.

Ibi kandi avuga ko yabibwiwe n’abahagarariye iyi nzu itunganya umuziki yamusinyishije ya Universal Records, ndetse ko bamuhamagaye bamubwira ko babajwe n’uko yavuye muri iri rushanwa kandi ko bamushyigikiye kuko babonye ko ashoboye.

Kalimba yagize ati “Ntekerezaga ko iyo hataza kubaho amarushanwa ya PGGSS II wenda nari gutsinda kuko abantu batoye King James na Jay Polly iyo bantora nari gutsinda. Urabona ko ni amarushanwa y’inganda ebyiri zombi zamamaza ibinyobwa bisindisha byarahuriranye, kandi nkeka ko wenda biri mu mpamvu zatumye ntatsinda. N’ubwo ntahita mbihamya neza ariko byihishe mu mpamvu zitatumye ntsinda.”

Ally Soudy, umunyamakuru ukora amakuru y’imyidagaduro wakurikiranye iby’aya marushanwa, avuga ko kuba aya marushanwa yombi yarahuriranye byabaye igihombo ku irushanwa rya Tusker Project Fame ku Banyarwanda. Yongeyeho ko Abanyarwanda byaboroheye kumva cyane amarushanwa ya PRIMUS abengereye kandi yateguwe n’uruganda rwo mu Rwanda mu kwamamaza ikinyobwa cy’Abanayarwanda kandi n’inyungu nyinshi zikaguma mu Rwanda, kurusha kumva iby’amarushanwa ya Tusker yateguwe n’abanyamahanga akabera no hanze.

Yagize ati:“Tusker Project yagize ibyago by’uko irushanwa ryahuriranye n’irushanwa rya Guma Guma ryari rikunzwe cyane mu Rwanda kandi rikoresha abastar bo mu Rwanda. PRIMUS kandi ni inzoga yo mu Rwanda kandi n’amafaranga yayo irushanwa ryayahaga Abanyarwanda mu mirimo itandukanye ku buryo Abanyarwanda ari yo bahaye agaciro cyane kurusha Tusker y’Abanyakenya.”

Mike Karangwa, umunyamakuru kuri Radio CFM akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe n’inzobere mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, n’ubwo nawe akomoza ku kuba amaso n’imitima bya benshi byari birangamiye PGGSS II, we yongeraho ko kuba Jackson Kalimba ataratsinze neza ririya rushanwa harimo n’impamvu z’uko Tusker Project Fame itamamajwe cyane mu Rwanda. Avuga ko abategura ririya rushanwa bagifite akazi gakomeye ko kwamamaza ibijyanye na ririya rushanwa ryamamazwamo ikinyobwa cya Tusker.

Karangwa yagize ati:”Bariya babitegura ntabwo bajya bamamaza mu Rwanda ngo bamenyesha Abanyarwanda ibya ririya rushanwa nk’uko babikora muri Uganda muri Kenya n’ahandi. Urugero: Ni abantu bake bari bazi ko Jackson ari hariya mu marushanwa. Yego hari harimo hanaba Guma Guma ariko hari n’izindi mpamvu.”

Kuri ubu Kalimba yatangaje ko ari kumwe n’umuryango we i Kigali, kandi ko ateganya gusubira muri Kenya mu byumweru bibiri, aho azajya kunoza iby’ayo masezerano yasinye na Universal Records.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages