Umuraperi P’Fla wabaye mu itsinda rya Tuff Gang, ubu ari kubana na nyina wari waramufungishije mu rwego rwo kugira ngo ave ku biyobyabwenge.
P’Fla avuga ko yavuye muri gereza yahindutse, kandi ko atazongera gufata ibiyobyabwenge kuko ngo yabaye mushya. Ati “Nshimira ababyeyi banjye, nshimira inzego za Polisi n’igihugu muri rusange”.
Uyu muraperi wari umaze amezi agera kuri atatu afungiye i Gikondo aho bakunze kwita kwa Kabuga, yarekuwe ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013.
P’Fla ubusanzwe witwa Hakizimana Umurerwa Amani ni mwene Nzamukosha Hadidja (umunyamakuru kuri Radio Huguka) na El-Hadj Bumaya André Habib wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akanashingwa indi mirimo itandukanye.
PFla bwiye ikiganiro Sunday Night cya radio Isango Star, ati “Nari maze igihe kinini ndi muri bya bihome. Ibyo nazize ni ibyaha nabagamo.”
Avuga ko yafatanga ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose yahuraga na byo nk’ibinini, inshinge, iby’ibyatsi nka marijuwana, iby’ibinyobwa n’ibindi.
Gusa ngo yisubiyeho, kuko muri iki kiganiro yagize ati “P’Fla wa mbere mbere y’uko ajya muri gereza ntabwo yari P’Fla w’ukuri w’umwimerere, ubungubu yagarutse muri ya shusho y’ukuri akiri mu ishuri, ababyeyi bamutezeho kuzagirira igihugu akamaro.”
Yavuze ko ubu ari kubana na nyina, kandi ko amushimira uko yamufashije.
El Poeta, umugore wa P’Fla banabyaranye umwana, yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane gufungurwa k’umugabo we.
P’Fla yavuze ko mu minsi nk’itatu azashyira hanze indirimbo nshya yise “Mama gihugu cyanjye” ashimira nyina, anavuga ko ateganya kumvikana mu ndirimbo nshya ya Pacson irimo n’abandi baraperi.
Umva ikiganiro kirambuye P’Fla yagiranye na Radio Isango Star, avuga uko yafashwe, ubuzima bwe muri gereza n’ingamba nshya yihaye:



















TANGA IGITEKEREZO