00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuminuza mu muziki, Iyakaremye Honoray yashinze studio ye ‘GMF’

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 1 June 2012 saa 04:57
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo Honoray Iyakaremye, nyuma yo kurangiza amasomo ye mu bijyanye no gutunganya indirimbo ndetse n’amajwi (Music Production and Sound Engeneering) muri Kaminuza ya DBS Music Plymouth mu Bwongereza, ndetse akaniga imyaka ibiri amasomo yo gucuranga piano na muzika muri Nexus Trust Music College mu Mujyi wa Coventry ho mu Bwongereza yahisemo gushinga studio ye.
Iyo studio yayise Gospel Music Fabric-GMF. Iherereye i Remera urenze ku muryango munini wa Stade (…)

Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo Honoray Iyakaremye, nyuma yo kurangiza amasomo ye mu bijyanye no gutunganya indirimbo ndetse n’amajwi (Music Production and Sound Engeneering) muri Kaminuza ya DBS Music Plymouth mu Bwongereza, ndetse akaniga imyaka ibiri amasomo yo gucuranga piano na muzika muri Nexus Trust Music College mu Mujyi wa Coventry ho mu Bwongereza yahisemo gushinga studio ye.

Iyo studio yayise Gospel Music Fabric-GMF. Iherereye i Remera urenze ku muryango munini wa Stade Amahoro ahateganya n’ikigo cya Polisi hafi y’ahitwa kuri “Contor technique”.

Iyi studio itunganya indirimbo z’abahanzi bifuza kuba basohora ibihangano byabo. Inigisha abifuza kumenya gucuranga ibikoresho bya muzika nka piano, gitari, ingoma n’ibindi.

Uretse kwigisha ibi bicurangisho, iyi studio inakora indi mirimo ishamikiye ku buhanzi harimo nko gukora ibiganiro by’amashusho, gukorera umuhanzi Album, kwamamaza mu majwi (jingle), n’amashusho hamwe n’ibijyanye no gufasha kumenyekanisha umuhanzi no kugugurisha ibihangano bye hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro na IGIHE, Iyakaremye avuga ko bagiye kuzana impinduka nyinshi mu muziki Nyarwanda babifashijwemo n’iyi studio GMF avuga ko bari bamaze imyaka irenga icumi barota gushinga mu Rwanda. Yagize ati:”Turifuza kugarura ubumenyi mu bicurangisho bya muzika mu gushishikariza abanyeshuri barangiza amashuri akamaro ko kumenya umuziki.”

Avuga kandi ko ibi bizafasha urubyiruko rwishi kubasha kwihangira imirimo, no gukora imishinga ishamikiye ku buhanzi bityo bakivana mu bukene.

Iyi studio nshya ya Honoray Iyakaremye irateganya no kwigisha mu bigo by’amashuri, insengero n’ibigo bindi byaba ibyigenga cyangwa ibikorana na Leta hamwe n’abandi bantu bose bizera ko umuziki ushobora guhindura ubuzima bw’umuntu.

Honoray Iyakaremye

GMF ikorana kandi n’ibigo bitandukanye byo mu Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika haba mu bikoresho, ubumenyi ndetse no kwamamaza abahanzi bakorana n’iyi studio mu mpande zose z’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages