Olivis, umuhanzi uririmba mu njyana ya R&B, aratangariza abakunzi be ko abahishiye byinshi mu minsi iri mbere, kuko yari ahugiye mu kubategurira injyana nshyashya.
Aganira na IGIHE, ’MUGABO Olivier’ uzwi ku izina rya “Olivis” wamenyekanye mu ndirimbo nka Hitamo, Urabibona, Hitamo Rmx (afatanyije na Neg G The General), … aravuga ko ahugiye mu mishinga y’indirimbo nyinshi nshyashya, akanemeza ko zizakora abafana be ku mutima cyane, dore ko ngo yashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo azabashimishe.
Ku bijyanye no kuba amaze igihe nta bihangano bye bigera ku bafana, Olivis yagize ati: “Mu by’ukuri, nabanje gufata umwanya wo gushaka umuterankunga no kugirana ibiganiro na we kugira ngo anyunganire mu gutera intambwe muri muzika yanjye. Ubu twamaze kugira byinshi dushyira ku murongo, harimo no kuba noneho ngiye kujya nkorera indirimbo zanjye muri ’Ibisumizi Record’ imwe mu nzu zibizobereyemo hano mu mujyi wa Kigali”
Yadutangarije kandi ko indirimbo ze zizatangira kugera ku bakunzi be mu mpera za Mata uyu mwaka, zikazaba ari nyinshi kandi yizera ko zizakundwa cyane, akaba kandi anateganya ko nyuma yo kuzishyira hanze azahita anamurikira abafana be umuzingo zizaba zikubiyemo.
Nk’uko yabitangaje kandi, mu buzima bwe, Olivis ashimishwa cyane kuba ari kumwe n’inshuti ze, no kumva umuziki, ndetse no kureba filme.



















TANGA IGITEKEREZO