Mugabo Olivier uzwi ku izina rya Olvis ari gutegura gahunda zo kwiteza imbere. Nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye muri muzika zigatuma atagera ku rwego yifuza muri muzika, kuri ubu Olivis aratangaza ko agiye gukoresha ingufu ze zose harimo gukora indirimbo nyinshi ndtse n’ibitaramo.
Aganira na IGIHE, Olvis yagize ati" kuva natangira muzika mu mwaka wa 2010, sindagera ku rwego nifuza, akaba ari yo mpamvu nafashe ingamba nshya yo gukoresha ibitaramo hirya no hino mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2013.
Olivis uzwi mu ndirimbo nka “Hitamo, Urabibona” n’izindi, yakomeje agira ati "mbona ikintu kizamfasha gutera imbere ari uko nzakoresha uko nshoboye nkegera abafana banjye hirya no hino mu gihugu kugira ngo barusheho kumenya, kuko usanga hari n’ababa bifuza kundeba imbonankubone atari ukumva indirimbo zanjye cyangwa ngo bazirebe kuri televiziyo”.
Reba indirimbo "Hitamo" ya Olivis



















TANGA IGITEKEREZO