00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P-Square na Dr Josee Chameleon bageze i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 14 December 2012 saa 10:02
Yasuwe :

Abahanzi Dr Josee Chameleone w’Umugande n’itsinda rya P-Square ryo muri Nigeria, bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukuboza 2012.
Aba bahanzi baje mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2012, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.
Biteganyijwe ko aba bahanzi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu mbere y’igitaramo.
Aganira na IGIHE, Mike Karangwa, umwe mu bari gutegura iki (…)

Abahanzi Dr Josee Chameleone w’Umugande n’itsinda rya P-Square ryo muri Nigeria, bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukuboza 2012.

Aba bahanzi baje mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2012, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu mbere y’igitaramo.

P-Square na Dr Chameleon baje gususurutsa Abanyarwanda bizihiza imyaka 25 FPR Inkotanyi ibayeho

Aganira na IGIHE, Mike Karangwa, umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko uretse aba bahanzi bo hanze hazaba harimo n’abahanzi nyarwanda nka Jay Polly, Knowless n’abandi.

Karangwa yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu, kandi ko bahaye ikaze abantu bose bifuza kuzaza muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2012, kibere muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages