Umuhanzi Patrick Nyamitari arateganya gushyira ahagaragara Album ya kabiri yise “Afurika”, izaba iriho indirimbo umunani (8) mu ntangiriro z’umwaka utaha muri Gashyantare mu gitaramo cy’umwimerere .
Aganira na IGIHE Nyamitari ati “imyiteguro ndasa naho nayitangiye kuko nifuza kuzakora uko nshoboye kose nkanezeza abakunzi banjye bazaza mu gushyira ahagaragara album yanjye, kandi nifuza kuzayikora ntaririmbira kuri CD , ibintu ntarakora kuva natangira kuririmba”.
Abajijwe niba abahanzi bazaza kumufasha bose bazaririmba by’umwimerere nta byo kuriirimbira kuri CD, yatangaje ko aricyo kintu yifuza. Ati“buri muhanzi wese uzaza kumfasha nzajya mbanza kubivuganaho nawe mbere.”



















TANGA IGITEKEREZO