Umahanzi Platini wo mu itsinda rya Dream Boys, kuri ubu yatangaje ko yaba yemera umwe mu batunganya muzika nyarwanda uzwi ku izina rya Clement ko ari mu ba producer yemera mu Rwanda kurusha abandi. Kimwe mu byo amwemerera ni uburyo agira inama abahanzi mu gihe barimo gufata amajwi (record).
Aganira na IGIHE, Platini yagize ati” njye Clement ari mu bantu nemera mu Rwanda badukorera muzika, kuko ni umuntu ukugira inama mu gihe urimo ukora indirimbo, kandi azi gucuranga, rero nta cyatuma umuntu adakunda umuntu nk’uwo”.
Reba indirimbo "Jugujugu" ya Dream Boys.
Kuri ubu iryo tsinda rya Dream Boys riri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar icyiciro cya III.



















TANGA IGITEKEREZO