00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Bernard mu ngamba nshya zo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 February 2013 saa 03:23
Yasuwe :

Producer Bernard Bagenzi wegukanye igihembo cya Salax Awards cy’utunganya amashusho y’indirimbo wa mbere mu Rwanda mu mwaka w’2011, yahinduye amazina y’aho akorera (Studio) n’ay’itsinda ry’abahanzi bakorana na we ryitwaga The Zone Records abyita Incredible Dreams Records.
Aganira na IGIHE yavuze ko guhindura amazina bijyanye n’ingamba nshya bihaye zo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Izo ngamba harimo gukora cyane akongera umubare w’indirimbo zakorwaga, kwamamaza ibihangano (…)

Producer Bernard Bagenzi wegukanye igihembo cya Salax Awards cy’utunganya amashusho y’indirimbo wa mbere mu Rwanda mu mwaka w’2011, yahinduye amazina y’aho akorera (Studio) n’ay’itsinda ry’abahanzi bakorana na we ryitwaga The Zone Records abyita Incredible Dreams Records.

Aganira na IGIHE yavuze ko guhindura amazina bijyanye n’ingamba nshya bihaye zo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Izo ngamba harimo gukora cyane akongera umubare w’indirimbo zakorwaga, kwamamaza ibihangano hifashishijwe itangazamakuru no gufasha abahanzi kumurika ‘album’ zabo.

Producer Bagenzi Bernard, watunganyije amashusho y'indirimbo nshya za Kiziro Mihigo

Sano Dereck, umuhanzi ubarizwa muri Incredible Dreams Records, asaba abafana babo ko babashyigikira kugira ngo bazabashe kugeza umuziki nyarwanda ku rwego bifuza kuwugezaho.

Bernard ari kumwe n'abahanzi bagize Incredible Dreams Records

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages