Cyiza Fabien uzwi ku izina rya Fazzo, ni umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, avuga ko yakuze yifuza kuzakora muzika. Imwe mu mpamvu yabimuteye gukunda muzika cyane, ni uko yajyaga gusenga kenshi akumva muzika imuryoheye.
Nk’uko yabitangarije Sunday night, Fazzo yagize ati” njye nakuze numva nkunze umuziki cyane, ariko kubera hari izindi nshingano nari mfite nagombaga gukora, naje gutangira muzika mu mwaka wa 2010. Gusa gahunda yanjye numvaga nzayikora nko muri 2018”. Fazzo cyera yakundaga gitali cyane kuburyo yumvaga ko ariyo mpamvu izatuma aba producer.
Fazzo yakomeje atangaza ko aba producer benshi babikora kubera gukunda amafaranga bakuramo, Atari uko ari impano baba biyumvamo. Yakomeje avuga ko bikwiye ko bagenzi be bakagombye gukora uwo mwuga bawukunze.
Umva indirmbo "Nyerekana" ya Bruce Melodie yakozwe na Fazzo



















TANGA IGITEKEREZO