00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer R-Kamanzi yaje mu Rwanda gushyingura nyina

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 July 2012 saa 07:41
Yasuwe :

Robert Kamanzi (umenyerewe ku izina rya R-Kamanzi), umumunyarwanda utunganya indirimbo (muri Kenya aho aba) akaba n’umwe mu barimu bigisha kuririmba abahanzi bo mu marushanwa ya Tusker Project Fame yaje mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu aje gushyingura nyina witabye Imana azize uburwayi.
Mu kiganiro n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango uba kuri Café de Nyakabanda muri Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira aho nyina wa Robert Kamanzi yari atuye yatangarije (…)

Robert Kamanzi (umenyerewe ku izina rya R-Kamanzi), umumunyarwanda utunganya indirimbo (muri Kenya aho aba) akaba n’umwe mu barimu bigisha kuririmba abahanzi bo mu marushanwa ya Tusker Project Fame yaje mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu aje gushyingura nyina witabye Imana azize uburwayi.

Mu kiganiro n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango uba kuri Café de Nyakabanda muri Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira aho nyina wa Robert Kamanzi yari atuye yatangarije IGIHE ko nyina wa Kamanzi yitabye Imana kuwa mbere w’iki Cyumweru. Avuga ariko ko umuryango wari utegereje ko Kamanzi abanza kugera mu Rwanda ngo babone kumushyingura. Yavuze ko bamushyinguye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu mu Nyakabanda.

Uyu nyina wa Kamanzi yapfuye ari mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 55. Uyu muturanyi avuga uko yapfuye azize uburwayi butunguranye kuko ngo atari amaze igihe kinini arwaye. Yagize ati:”Yavuye ku Kiliziya ku cyumweru ataka munda, kuwa Mbere mu gitondo abakobwa be babiri babana nibo bahise bamujyana kwa muganga nuko bamusangana diabette n’indwara z’amara bukeye bwaho ahita yitaba Imana. Nta n’ubwo yari arwaye igihe kirekire. ."

Robert Kamanzi, ni imfura mu bahungu 4 n’abakobwa 4. Afite umugore, banazananye mu Rwanda, n’abana babiri. Ubusanzwe yitwa Richard, ari naryo amenyereweho mu muryango n’ubwo ageze muri Kenya iri zina rya Richard ryaje guhindukamo Robert ubu akaba ari naryo agenderaho.

Uretse kuba azwi nk’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana zirimo nka "Kiboko Yao", "Ngoma" n’izindi Kamanzi anazwi kandi nk’umwe mu batunganyije indirimbo zagiye zimenyekana cyane muri Afurika y’i Burasirazuba nka "Kipenda Roho" ya Franky Joe na Kidum, "Nitafanya" ya Kidum na Lady Jaydee, "Still A Liar" ya Wahu n’izindi.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012 hateganijwe missa yo gusabira uyu mubyeyi I Nyakabanda, iwabo mu Rugo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages