00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha afite byinshi ahishiye abakunzi be

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 28 March 2013 saa 09:21
Yasuwe :

Mugemana Yvonne uzwi cyane ku izina rya Queen Cha, kuri ubu nyuma y’aho amaze kugaragara cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, aho usanga benshi bavuga ko agiye guhindura imitima ya benshi kubera injyana ye akunda gukora ya zouk, Queen Cha nawe avuga ko afite byinshi ahishiye abakunz be. Muri ibyo harimo indirimbo amaze gukora, akaba avuga ko azayishyira hanze nyuma y’icyunamo.
Aganira na IGIHE, Queen Cha yagize ati” kuri ubu muzika nyarwanda imaze gutera imbere, kuko usigaye usanga (…)

Mugemana Yvonne uzwi cyane ku izina rya Queen Cha, kuri ubu nyuma y’aho amaze kugaragara cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, aho usanga benshi bavuga ko agiye guhindura imitima ya benshi kubera injyana ye akunda gukora ya zouk, Queen Cha nawe avuga ko afite byinshi ahishiye abakunz be. Muri ibyo harimo indirimbo amaze gukora, akaba avuga ko azayishyira hanze nyuma y’icyunamo.

Queen Cha

Aganira na IGIHE, Queen Cha yagize ati” kuri ubu muzika nyarwanda imaze gutera imbere, kuko usigaye usanga abahanzi dusa naho tumaze kugira agaciro nubwo bitari byagera aho dushaka, ariko umuntu arabona ko tuzagera aho umuhanzi atungwa n’ibihangano byawe”. Nkanjye Queen Cha, mfite uburyo bushya nshaka gukoresha kugira ngo ndusheho kwagura abakunzi banjye. Muri ubwo buryo, nkaba nshaka kujya nkora indirimbo zifite amajwi (Audio), nkahita nkora n’amashusho yazo (Video).

Reba amashusho y’indirimbo "Njye ndagukunda" ya Queen Cha.

Kuri ubu Queen Cha, ni umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’ U Rwanda (UNR).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages