Rehema Chamilla uzwi cyane ku izina rya Ray C, kuri ubu nta kibarizwa mu nzu ngororamyitwarire. Ray C nyuma y’aho yari amaze kuba umunyabiyobyabwengekazi ku rwego rwo hejuru, Akaza kujyanwa mu nzu ngororamuco ubu yaba yasubiye mu buzima busanzwe.
Mu gihe yari amaze igihe kinini mu gihugu cya Amerika , aho yakoreraga ibijyanye na muzika ye yaje gusubizwa mu gihugu cye cya Tanzania na (producer) wamutunganyirizaga muzika aho mu gihugu cya Amerika. Umuryango we ntiwashoboye kubyihanganira wahise umwohereza mu kigo ngororamyitwarire.
Ibibazo bya Ray C byaje kwiyongera ubwo nyina yatangazaga ko atagishoboye kumurihira amafaranga muri icyo kigo, Umuryango waje kumutererana ariko inshuti ze zitandukanye zo muri Tanzania na Kenya zaje kumwitangira ziramufasha muri icyo kibazo yari ahuye nacyo.
Byageze n’aho Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete ubwe amutabara aramwishyurira kugeza aho ashakiwe we n’umurinzi (bodyguard) umuhora hafi ngo atongera gusubira kwijandika mu biyobyabwenge.
Ray C yakanyujijeho mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika aho izizwi cyane ari “Uko wapi?” na “Umunikataa”.
Reba indirimbo "Uko wapi" ya Ray C


















TANGA IGITEKEREZO