00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ruswa mu banyamakuru ikomeje gutsikamira abahanzi batishoboye”

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 17 February 2013 saa 01:18
Yasuwe :

Mu buzima busanzwe ruswa itsikamira abatifite bakarushaho kujya hasi, Umuhanzi Kitoko avuga ko bigaragara no mu bahanzi, kuko udafite amafaranga yo guha abanyamakuru atamenyekana.
Kitoko ufite indirimbo ikunzwe muri iyi minsi yise ”Reka ubwoba”, amaze iminsi agaragara ku byapa by’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa, Transparency International Rwanda, yahaye ikarita itukura ruswa.
Kitoko yabwiye IGIHE ko yagiye muri gahunda yo kwamagana ruswa ku bwitange, kuko na we bimubabaza (…)

Mu buzima busanzwe ruswa itsikamira abatifite bakarushaho kujya hasi, Umuhanzi Kitoko avuga ko bigaragara no mu bahanzi, kuko udafite amafaranga yo guha abanyamakuru atamenyekana.

Kitoko ufite indirimbo ikunzwe muri iyi minsi yise ”Reka ubwoba”, amaze iminsi agaragara ku byapa by’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa, Transparency International Rwanda, yahaye ikarita itukura ruswa.

Kitoko yabwiye IGIHE ko yagiye muri gahunda yo kwamagana ruswa ku bwitange, kuko na we bimubabaza kubona ruswa haraho ikigaragara mu Rwanda, ati “Ruswa itsikamira abaturage, kuko usanga imiryango inyurwamo n’ufite ubushobozi. Ibihugu bibamo ruswa usanga umukire arushaho gukira, umukene akarushaho gukena, umuntu wo hasi ntazagira amahirwe kuko adafite ibyo atanga.”

Iki kibazo kandi ngo no mu rwego rw’imyidagaduro naho kiracyagaragaramo cyane, kuko hari abanyamakuru batari ab’umwuga usanga kugira ngo bakine indirimbo kuri radiyo cyangwa kugira ngo bavuge ku muhanzi ngo amenyekane hari amafaranga ugomba kubanza kwishyura, kandi mbere y’uko baguha serivisi.

Akomeza avuga ko bigora abahanzi bakiri bato cyangwa badafite ubushobozi bwo gutanga kugura serivisi, nubwo ngo hari n’abandi banyamakuru b’abanyamwuga batayasaba.

Kitoko kandi avuga ko mu Rwanda usanga hari ikintu bishyizemo ngo ni ugutanga "fanta" ushimira uwaguhaye serivisi cyangwa uwo uteganya kuyaka, bakabifata nk’ibintu bisanzwe kandi na yo ari ruswa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages