Indirimbo nka “Twararutashye”, “Fourteen”, “Impundu”, “Izagishe Zitashye”, “Cya Cyicaro”, “Tufurahi”, “Ingangare”, “Ndate Ubutwari”, “Dushengurukanye Isheja”, “Bahizi Beza”, “Mirongo Urwenda”, “Ziravumera”, zasubiwemo n’abahanzi Samputu, Masamba na Mariya Yohana (uzwi mu ndirimbo ‘Intsinzi’) bazishyira ku muzingo (album) umwe.
Izi ndirimbo zaririmbwe zinakoreshwa cyane mu gihe FPR Inkotanyi yabohoraga u Rwanda mu 1994, zigizwe n’amagambo yateraga ingabo mu bitugu ingabo za RPA azisaba kudacika intege ku rugamba. Ubundi butumwa buzigize ni ukuvuga uko urugamba rwagenze n’uko FPR Inkotanyi yaje gufata u Rwanda.
Urugero ni nk’aho mu ndirimbo “Fourteen” umuhanzi Samputu aririmba ati “Tumaze gufata Kanombe tubohora Kigali, twigira nyoni nyinshi ziragobwa tuzigwa gitumo.”
Aganira na IGIHE, Samputu yavuze ko izi ndirimbo zagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda no gushishikariza abantu kwitabira urugamba, ari na yo mpamvu bahisemo kuzisubiramo mu byuma bigezweho no mu nzu zitunganya umuziki zikomeye kandi zigezweho.
Masamba yongeraho ko izi ndirimbo bazisubiyemo mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda amateka banyuzemo muri ibi bihe umuryango FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze.



















TANGA IGITEKEREZO