Eric Senderi, umuhanzi uzwi cyane ku izina rya International hits, ahamya ko ari mu bahanzi bambara neza kurusha abandi, ashingiye mabara y’imyenda yambara kuva hasi kugera hejuru.
Nk’umuhanzi usigaye yarinjiye no mu njyana ya Hip Hop, avuye muri Afrobeat, avuga ku myambarire yatangarije IGIHE ko ari mu bambara neza.
Senderi yagize ati” Ndabihamya cyane rwose ko nambara neza mu bahanzi bo mu Rwanda. Impamvu ituma mbihamya n’uko ntashobora kwambara imyenda idafite ibara rimwe, yaba ishati, ipantalo ndetse n’inkweto bigomba kuba bifite aho bihurira ku ibara."
Senderi International hits, ari mu bahanzi bazitabira amarushanwa ya PGGSS III.
Reba indirimbo "Zahabu" ya Senderi international hits.



















TANGA IGITEKEREZO