Umuhanzi Senderi International Hit, yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’icyunano yise “Kimihurura N’izi nkovu si imanzi”, yahaye nk’impano abaturage bo mu murenge wa kimihurura.
Ubusanzwe Senderi ni umuhanzi usanzwe akora indirimbo z’ahantu hatandukanye habereye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’izindi zisanzwe mu buzima bwa buri munsi.
Aganira na IGIHE, Senderi Hit yagize ati ”Impamvu iyi ndirimbo nayikoreye mu murenge wa Kimihurura, ni uko hari mu hantu hari hateye ubwoba bitewe n’uko bari baturanye n’abasirikare ba leta, aho bita camp GP, ndetse n’abayobozi benshi abari ku isonga muri jenoside niho bari batuye, ku buryo nabigereranya no kuba Abatutsi bari bahatuye ndetse baharokokeye bari bari mu menyo y’intare, nk’uko bigaragarira muri iyi ndirimbo nise “Kimihurura Nizi nkovu si imanzi”.
Muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 Senderi Hit, yakomeje atanga ubutumwa agira ati” Muri iyi gahunda yo guharanira kwigira, ahantu hatangirwa ibiganiro akenshi urubyiruko rwakahakuye isomo ryatuma hatazongera kugira indi jenoside yongera kuba ukundi, haba mu Rwanda, Afurika no ku isi yose."
Senderi abwira abacitse ku icumu, ko nyuma y’imyaka 19 ubu batangiye gufata ku cyanga cy’ubuzima, kuko ahantu bahurira muri izi gahunda za Leta z’ibiganiro byo kwibuka, iyo bahuye bakaganira bumva ko batari bonyine.
Reba amashusho y’indirimbo "Kimihurura N’izi Nkovu si imanzi" ya Senderi Hit.



















TANGA IGITEKEREZO