00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yakoze indirimbo ya PGGSS

Yanditswe na

Uwizeyimana Chantal

Kuya 4 April 2013 saa 09:43
Yasuwe :

Umuhanzi Senderi Eric uzwi ku izina rya ‘International Hit’ yakoze indirimbo yise « Nsomyaho » ivuga ku marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), azajya aririmba mu bitaramo bizabera hirya no hino mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, International Hit yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo kugira ngo azarusheho gususurutsa abantu b’aho ibitaramo bya PGGSS 3 bizajya bibera mu gihugu.
Yagize ati "Mfite indirimbo zitandukanye zo kuzajya nshuranga muri PGGSS3, ariko nifuje (…)

Umuhanzi Senderi Eric uzwi ku izina rya ‘International Hit’ yakoze indirimbo yise « Nsomyaho » ivuga ku marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), azajya aririmba mu bitaramo bizabera hirya no hino mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, International Hit yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo kugira ngo azarusheho gususurutsa abantu b’aho ibitaramo bya PGGSS 3 bizajya bibera mu gihugu.

Yagize ati "Mfite indirimbo zitandukanye zo kuzajya nshuranga muri PGGSS3, ariko nifuje kugira iy’umwihariko igaragaza igikorwa nyamukuru kandi nizeye ko izashimisha abafana banjye."

Ni ku nshuro ya mbere Senderi yinjiye mu marushanwa ya PGGSS ategurwa na Bralirwa ku bufatanye na East African Promoters (EAP); akavuga ko yiteguye gushimisha abazitabira ibitaramo, aharanira kugera ku ntsinzi.

International Hit asanzwe azwi mu ndirimbo nka ‘Sofiya’, ‘Zahabu’, n’izindi, ni nazo azajya akoresha muri PGGSS 3, ariko zikabanzirizwa n’iyo yageneye iyo gahunda, amashusho yayo yamaze kujya ahagaragara.

Yirebe hano:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages