00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sgt Clarisse Mukamusana yanze kubyihererana

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 January 2013 saa 08:34
Yasuwe :

Mu njyana yuje imirya ya gitari, umuhanzi Sgt Clarisse yahanitse ijwi rye aryungamo amagambo yahimbyemo indirimbo enye zivuga ku byiza by’u Rwanda ari zo “Komeza Ibigwi” yaririmbanye na Sgt Otis, “Uteje Imbere u Rwanda”, “Ibanga ry’Abanyarwanda” yahimbiye umunsi w’intwari n’indi imwe ivuga ku isozwa ry’umwaka wa 2012 yitwa “Duhobeye Umwaka Mushya”.
Ubwo yagezaga izi ndirimbo kuri IGIHE, Sgt Clarisse yavuze ko kuba akorera ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) byatumye (…)

Mu njyana yuje imirya ya gitari, umuhanzi Sgt Clarisse yahanitse ijwi rye aryungamo amagambo yahimbyemo indirimbo enye zivuga ku byiza by’u Rwanda ari zo “Komeza Ibigwi” yaririmbanye na Sgt Otis, “Uteje Imbere u Rwanda”, “Ibanga ry’Abanyarwanda” yahimbiye umunsi w’intwari n’indi imwe ivuga ku isozwa ry’umwaka wa 2012 yitwa “Duhobeye Umwaka Mushya”.

Ubwo yagezaga izi ndirimbo kuri IGIHE, Sgt Clarisse yavuze ko kuba akorera ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) byatumye abona ko u Rwanda rufite umutekano, yiyemeza kubyaza umusaruro impano ye.

Nyinshi mu ndirimbo ze zikoreshwa mu bitaramo byo gusubiza ku murongo imfungwa n’abagororwa.

Mukamusana Clarisse uzwi nka Sergent Clarisse yavutse mu 1986. Akora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (Rwanda Collection Service-RCS).

Yavukiye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ari na ho yize amashuri abanza (Butare Catholique), ayisumbuye ayiga muri Groupe Officiel de Butare (Tronc Commun) akomereza icyiciro cya kabiri muri GSP (Groupe Scolaire des Parents). Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yacyize muri ISP Bukavu (Institut Superieur Pedagogique de Bukavu).

Umva Indirimbo "Duhobeye Umwaka Mushya" hano:

Sgt Clarisse aririmba indirimbo zijyanye n’ibikorwa RCS imaze kugeza ku Rwanda, akanaririmba ku gihugu cyane mu ndirimbo zijyanye n’intwari, icyunamo ndetse n’ubuzima busanzwe. Ubu Sgt Clarisse akorera kuri Gereza ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages