Studio BNG Record imenyerewe mu Karere ka Karongi, kuri ubu yamaze gushinga ishami ryayo i Remera mu mujyi wa Kigali, ikaba itangaza ko irimo gutegura gahunda nshya zihamye zo kuzamura abahanzi mu ntera haba ku bamaze kumenyekana no ku bataramenyekana ariko bashoboye.
Studio BNG Record ifite icyicaro i Kigali munsi ya Alpha Palace, ngo irimo gutegura amasezerano mashya izatangaza bidatinze kuko akirimo kwiganwa ubushishozi, dore ko amwe mu masitidiyo akunze gukora nk’ibi ariko kuko ngo nta gahunda ihamye biba byakoranywe nyuma amasezerano agapfa.
Umuyobozi wa BNG, Ntidendereza Jean Bosco, ati “Turategenya gukomeza kwagura studio hirya no hino mu gihugu ari na ko dukomeza guteza imbere umuziki muri rusange, kuko ni imwe mu ntego dufite. Hari uburyo bushya bwimbitse tubikiye urubyiruko, nka ‘promotion’ ku bahanzi bashoboye”.
Yongeraho ko abahanzi hari amahugurwa bakeneye kuko ngo bitabaho ko buri muntu abyuka agahita ahanga.
Mu byo iyi sitidiyo izakora reo ngo harimo kwigisha abahanzi bagasobanurirwa guhanga icyo ari cyo, mu buhanzi hakajya hinjiramo ushoboye wifitemo impano. Ati “Nyuma y’ayo mahugurwa duteganya tuzajya dukuramo abashoboye tubafashe ariko bidakuyeho ko muri iyi minsi dukomeza kubategurira ‘promotion’ ya vuba yo kubazamura kugira ngo impano zabo zigirire akamaro ababakurikira.”.
I Karongi iyi sitidiyo ikimara kuhagera yagize uruhare mu izamuka ry’abahanzi byajayaga bigora kujya gukoresha indirimbi i Kigali gutunganya ibihangano byabo. Nyuma yo gukorana n’abahanzi ku giti cyabo, amakorari, n’abandi muri Karongi, noneho yaguriye imiryango i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO