Umwana w’umuraperi David Straton Biza, w’imyaka 10, wo mu Karere ka Musanze, niwe waje ku isonga mu irushanwa ritegurwa n’umunyamakuru Skizzy ryo gushakisha impano yo kuririmba no guhanga iri mu rubyiruko rwabuze amikoro hirya no hino mu Rwanda.
Uyu muhanzi yatowe mu gitaramo cyiswe ‘Talentum-Bye Bye Vacance’ cyo gusoza amarushanwa cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2013.
Biza yahembwe kuzakorerwa Album yose y’indirimbo z’amajwi, n’izindi eshatu z’amashusho (video), kujyanwa mu ishuri rya muzika n’ibindi.
Umuhanzi wabaye uwa kabiri ni Byiringiro Etienne, we akazakorerwa indirimbo imwe y’amashusho n’izindi z’amajwi. Uwa gatatu aba Uwiringiyimana Straton, wemerewe gukorerwa indirimbo eshatu z’amajwi.
Aba bahanzi batatu bahembwe batowe muri 24 bageze ku musozo w’iri rushanwa batowe mu ntara zose. baturutse mu Ntara zose,
Biza wabaye uwa mbere muri iri rushanwa yatangarije IGIHE ko yari asanzwe ari umuhanzi ukorera muri Studio Top 5 Sai y’i Musanze (mu Ruhengeri).
Yavuze ko azwi cyane ku izina rya Davi SP. Agiye mu mwaka wa gatanu mu ishuri ribanza rya Regina Pacis i Musanze.
Witegereje imyambarire ye, ivanzemo amabara y’umuhondo na move, wabonaga ko Biza yari yambaye nk’aho asanzwe ari umuhanzi urebwa n’abantu benshi. Haba no mu ngendo n’icyizere, wabonaga ko yaje asa n’uwiteguye gutsinda.
Nyuma yo gutorwa Biza, byagaragaraga ko ashyigikiwe n’abafana benshi, ibyishimo byamusabye abura ubwihangana afatwa n’ikiniga araturika ararira.
Yabwiye IGIHE ko gutsinda aya marushanwa bimuteye imbaraga zo kuzarushaho kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda abereka ibihangano bye byinshi avuga ko yari yarabuze uburyo bwo gusohora. Ati “Ngiye gukomeza indirimbo zanjye nari naranditse narabuze ubufasha bwo gusohora.”
Zimwe mu ndirimbo yamaze gushyira hanze ni nka “Umunsi Mwiza”, “Ikinyabupfura”, “Ndabakunda”, “Umudendezo” na “Uruvugo”.
Iki gitaramo cyahujwe no kumurika Album ‘Nimba Umugabo’ ya Lil G, wamenyekanye nyuma yo gutsinda amarushanwa nk’aya yo kurushanwa kuririmba yari yateguwe na Radio Contact FM mu 2009.
Cyitabiriwe n’abahanzi nka Bruce Melodie, Uncle Austin, Tom Close, B-Gun, TMS, Dream Boyz, Elion Victory, Benzo, Urban Boyz, TBB, Ama-G The Black, King Patience n’abandi.
Iki gitaramo bigaragara ko cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri.



















TANGA IGITEKEREZO