00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben aratanga ubutumwa nk’umupasiteri

Yanditswe na

Rutaganda Joel

Kuya 11 October 2012 saa 08:12
Yasuwe :

Nyuma yo kugeza ku bafana be indirimbo ye nshya ihimbaza Imana The Ben yise Nzaririmba Igitangaza, indirimbo yari yarasabwe na nyina kuzasubiramo, arahamya ko nta gitambo kiruta ibindi imbere y’Imana kitari ukuyiyegurira, agasaba n’abafana be kuyiringira.
Ubwo The Ben yaganiraga na IGIHE binyuze kuri Chat y’urubuga rwa Facebook, Mugisha Benjamin benshi bazi ku izina rya The Ben yatangaje ko icyo ashyira imbere kuruta ibindi byose ari Imana. The Ben akavuga ko Imana ariyo iha umugisha (…)

Nyuma yo kugeza ku bafana be indirimbo ye nshya ihimbaza Imana The Ben yise Nzaririmba Igitangaza, indirimbo yari yarasabwe na nyina kuzasubiramo, arahamya ko nta gitambo kiruta ibindi imbere y’Imana kitari ukuyiyegurira, agasaba n’abafana be kuyiringira.

Ubwo The Ben yaganiraga na IGIHE binyuze kuri Chat y’urubuga rwa Facebook, Mugisha Benjamin benshi bazi ku izina rya The Ben yatangaje ko icyo ashyira imbere kuruta ibindi byose ari Imana. The Ben akavuga ko Imana ariyo iha umugisha igikorwa cyose abasha kugeraho, bityo akaba akangurira abafana be bose kwiyegurira Imana bakayikorera batizigamye.

The Ben yagize ati “Icyo navuga ni uko Imana y’Aburahamu ari nayo iha umugisha ibyo nkora byose. Kuyishimira sinabibasha, kandi koko nta gitambo kiruta ibindi imbere y’Imana kitari ukuyiyegurira maze ikagutegeka.”

The Ben yiyemeje kuzaririmba ibitangaza by’Imana ahantu hose azagera ku isi, kuko ngo azirikana imigisha idahwema kumusakazaho.

Ati “Ni byo nayituye nyiririmbira kandi mvuga ko nzaririmba ibitangaza byayo aho ngeze hose. Nzaririmba Ibitangaza ni indirimbo y’ishimwe ntuye Imana yo idahwema kumba hafi kandi izaba iri kuri alubumu yanjye.”

Alubumu ya kabiri ya The Ben izaba yitwa Africa Mamaland ikazajya hanze mu mpera z’uyu mwaka, ikazamurikirwa muri Amerika na Canada nk’ uko yabidutangarije mu minsi yashize.

Iyi ndirimbo Nzaririmba ibitangaza, ni imwe mu zo mu gitabo zisubirwamo muri iki gihe. The Ben avuga ko kuva kera nyina yahoze amusaba ko yazayisubiramo, none ubu The Ben yishimira ko amaze kubahirije icyifuzo cya mama we.

Mu butumwa yageneye umufana we wese uzirikana ibyiza Imana ikora, The Ben uzwi muri iyi minsi mu ndirimbo ‘I AM IN LOVE’ yagize ati “nukora ikintu cyose ujye wibuka ko Imana y ambere . Duharanire kuba abashimwa n’Imana n’ubwo nta mwana w’umuntu watubona.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages