00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close n’umukunzi we batangiye gusengera kubana

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 7 January 2013 saa 10:15
Yasuwe :

Tricia, umukunzi w’umuhanzi Tom Close, ashimagiza umukunzi we; akanavuga ko ubu batangiye gusengera icyifuzo cy’uko muri uyu mwaka Imana yabajya Imbere bagashinga urugo.
Mu kiganiro Tricia na Tom bagiranye na Radio Isango Star mu kiganiro “Sunday night”, Tricia yagaragaje ko yishimira urukundo rwe na Tom Close, ashimangira ko gahunda yo kurushinga bari bafite mu mwaka bakiyitekerezaho.
Abajijwe ku kintu Tom Close yaba akora kigatuma batumvikana neza, Tricia yavuze ko ajya abangamirwa (…)

Tricia, umukunzi w’umuhanzi Tom Close, ashimagiza umukunzi we; akanavuga ko ubu batangiye gusengera icyifuzo cy’uko muri uyu mwaka Imana yabajya Imbere bagashinga urugo.

Mu kiganiro Tricia na Tom bagiranye na Radio Isango Star mu kiganiro “Sunday night”, Tricia yagaragaje ko yishimira urukundo rwe na Tom Close, ashimangira ko gahunda yo kurushinga bari bafite mu mwaka bakiyitekerezaho.

Abajijwe ku kintu Tom Close yaba akora kigatuma batumvikana neza, Tricia yavuze ko ajya abangamirwa n’uko umukunzi we akunda kuba adatuje (afite stress) bitewe n’ubuzima abamo bwa buri gihe.

Ku by’ubuhanzi ho, ngo iyo Tom Close ari kuririmba ku rukiniro (stage) Tricia ngo aba amusengera amusabira kuhava amahoro.

Tricia avuga ko kandi kuba umukunzi we agiye kwinjira mu kazi k’ubuganga nta kibazo abibonamo.

Ku ruhande rwe, Tom Close avuga ko iyo agiye kuri ‘stage’ Tricia akabanza kumwifuriza amahirwe ajyayo icyizere ari cyose kandi ngo amukundira ko haba mu bihe bibi no mu byiza yaciyemo Tricia atigeze ahinduka.

Avugana na IGIHE ku ya mbere Mutarama 2013, Tom Close yavuze ko kuba yabana na Tricia ari imwe mu mpinduka ashobora kugira ku buzima bwe muri uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages