Umuhanzi Luwano ‘Uncle Austin’ uririmba mu njyana ya Afrobeat na Dancehall arasaba abanyarwanda kwirinda ababntu aba ari bo bose bashobora guteza umwuka mubi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Uncle ustin yagize ati: “Mana ndabizi u Rwanda ruri mu maboko yawe muri kino gihe twibuka ku nshuro ya 19, as we strive for self-reliance (Duharanira kwigira), people (mwa bantu mwe) twirinde abatangiye kuzana umwuka mubi mu bantu, na bamwe bari kuvuga abahanzi bashaka kubateranya n’abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko bitorohera buri muntu bitewe n’uko ashoboye guhanga ngo abe yakora indirimbo ituje yanyuzamo ubutumwa bwo kwibuka no kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, agahitamo kwifatanya n’abandi mu bundi buryo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, si buri wese yuko yakora indirimbo y’icyunamo ituje, aho kugira ngo bakore indirimbo ahubwo zizane ibindi bibazo, abenshi mu bahanzi duhitamo kwifatanya n’abandi bantu bisanzwe.”
Uncle Austin yaboneyeho no kwibutsa buri muturarwanda wese kuzaza kwifatanyiriza hamwe mu gikorwa cyateguwe na Miss Rwanda 2012 ‘Mutesi Kayibanda Aurore’ cyo kwibuka urubyiruko rwzize Jenoside yakorwe Abatutsi, giteganyijwe kuri uyu wa gatanu kuri Petit Stade I Remera, aho azaba ari kumwe n’abandi baMiss bose, Abanhanzi, Abayobozi, n’abandi, ku bufatanye na Positive Production Ltd.



















TANGA IGITEKEREZO