Ray P utunganya indirimbo, arikoma Producer Junior bari basanzwe bakorana muri Studio ya Ray Music amushinja kumwiba ibihangano yatangiye gutunganya akabirangiza atamugishije inama.
Imbarutso yabaye indirimbo yitwa “Ntancike” y’abahanzi bo muri Studio Super Level bafatanyije n’abo muri Studo Ibisumizi yatunganywaga na Ray P ubwo yajyaga muri Kenya ikarangizwa na producer Junior.
Aganira na Radio Salus mu kiganiro Salus Relax, Ray P yavuze ko hari indirimbo nyinshi yagiye avunwa no gutangira zikarangizwa huti huti na Producer Junior (cyangwa akazisubiramo) kugira ngo aziyitirire.
Ray P avuga ariko ko ikibabaje ari uko Junior amwicira ibihangano, akabigira bibi aho kubigira byiza.
Ray P anavuga ko Junior yamutwariye beat (instrumental) y’indirimbo yari yakoreye indirimbo “FPR Gira Isabukuru Nziza” y’umuhanzi Senderi International Hit, akayikoramo inidirimbo “2X2” ya Jay Polly.
Umva uko Ray P abivuga:
Junior we avuga ko ntaho ahuriye na Ray P mu gutunganya indirimbo, ko ngo ari umuhanga kumurusha. Asobanura ko hari ibitekerezo byinshi ajya ashyira mu ndirimbo ziba zikorerwa muri Ray Music, nyamara Ray P bikamunanira kubishyira mu bikorwa bikaba ngombwa ko abahanzi bamwitabaza kugira ngo abirangize.
Junior yongeraho ko Ray P hari indirimbo nyinshi akora nabi bikaba ngombwa ko abikosorera abahanzi kugira ngo bize byumvikana neza kandi birimo ubuhanga.
Mu mu ijwi ryumvikanamo uburakari, Junior yasobanuye ko atanakorera muri Ray Music nk’uko Ray P yabivuze, ko ahubwo ajya ahaza aje kuharuhukira gusa.
Umva uko Junior abisobanura:



















TANGA IGITEKEREZO