Mugihe abategura ibitaramo mu Rwanda basa n’abamaze kumenyera ibitaramo bisonzwa hakiri kare, mu Bugande ho ubu bahangayikishijwe bidasubirwaho n’icyemezo cy’Umujyi wa Kampala kibabuza gutegura ibitaramo bigeza mu rukerera.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Red Pepper, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala (Kampala City Council Authority), Jennifer Musisi muri iyi minsi afitiwe urwango rukomeye n’abahanzi ndetse n’abafatanyabikorwa ba muzika muri icyo gihugu kubera icyemezo cyo kubabuza gukora ibitaramo birenza saa yine z’ijoro.
Nk’umwe mu bamenyekanisha muzika mu Bugande witwa Balaam Barugahara yahamagariye abantu be kurwanya icyo cyemezo cya Musisi avuga ko kizatuma batakaza amafaranga (amashilingi) atagira ingano.
Red Pepper ivuga ko Musisi yaba yarafashe iki cyemezo ku bufatanye na Polisi ya Ugande kubera impamvu z’umutekano, kuko muri icyo gihugu ubu bakeka ko haba hari gutegurwa ibikorwa by’iterabwoba
Icyo cyemezo Musisi yafashe cyashyizwe mu bikorwa bwa mbere mu gitaramo cy’irushanwa hagati ya Bobi Wine na Bebe Cool cyabereye Kyadondo Rugby grounds mu kwezi gushize kwa Gicurasi, ubwo Polisi yazamukaga ku rubyiniro (stage) ikabuza ababyinaga gukomeza kubyina.
Abategura ibitaramo ndetse n’abahanzi babona ari akarengane bakorewe, bisabye Musisi kubareka bagakora ibitaramo birenza iyo saha ngo kuko ari cyo gihe baboneraho abantu batangira kuza mu bitaramo, aho bavuga ko bazagerageza gucunga umutekano wa byo bishoboka ariko Musisi aranga ababera ibamba.
Musisi yagize ati: “Twatanze amasaha 12 nta rengwa kugira ngo abategura ibitaramo bose batangire gushyira iki cyemezo mu bikorwa, ariko kugeza magingo aya ntibaragishyira mu bikorwa. Umujyi wa Kampala wuzuyemo utubari n’utubyiniro kandi utuwemo n’abantu, twakira ibirego byinshi by’abaturage bivuga ko babuzwa gusinzira n’urusaku rw’ibyo bitaramo bigeza mu rukerera kandi na bo bagomba kubyukira ku mirimo itandukanye. Ubu twafashe icyemezo ko guhera mu kwezi gutaha nta gitaramo kizongera kuba kidafite uruhushya rw’Umujyi wa Kampala.”
Musisi ubu wijunditswe n’abo bakora muzika, yatangiye guhimbirwa indirimbo zimwiyama; nk’umuhanzi wo mu njyana ya Dancehall witwa King Micheal aherutse gusubiramo indirimbo ye yitwa “kilimululu” amuririmbamo.
Ubwo umunyamakuru wa Red Pepper yamubazaga impamvu yasohoye iyo ndirimbo yamushubije agira ati: “Musisi yahereye ku bacuruzi bo ku mihanda ababuza kwicururiza, none ubu nitwe ageze ho? Ntitwakwemera kw’ibi bikomeza, nahe amahoro abahanzi’.
Benshi mu bakora umwuga wa muzika mu Bugande bemeza ko ibyo Musisi akora bidakwiye, ngo kuko kugeza saa yine z’ijoro (10 PM) ibitaramo muri icyo gihugu biba bisa n’ibirimo ubusa kuko abantu batangira kubyinjiramo nyuma y’iyo saha. Bakavuga ko no guhagarika ibitaramo saa yine nta cyo bizongera kuri icyo kibazo cy’umutekano bitwaza.



















TANGA IGITEKEREZO