Umuhanzikazi Jody Phibi umaze iminsi usohara indirimbo zitandukanye bikagaragara ko hari umuhate afite mu buhanzi bwe, agaragaza ko mu muziki nyarwanda hakiri byinshi bituma udatera imbere by’umwihariko no ku bakobwa b’abahanzi mu Rwanda.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye Jody yagiranye na IGIHE, yagiye asubiza mu bibazo bimwe byerekeye ubuhanzi bwe, muzikaye n’icyo ateganya kuzageraho mu minsi iri imbere, haba mu buhanzi bwe cyangwa ku buzima bwe bwita nko kugira umukunzi n’ibindi.
Muri iyi minsi Jody afite indirimbo nshya nka “Ndacyashidikanya” na “Ni Iki Ntakora” ariko hari n’izindi yagiye akora mu bihe byatambutse.
IGIHE: Kuva aho watangiriye muzika ubu umaze gushyira hanze indirimbo zingahe?
Jody: Hari “Ninjye Nawe”, “Twishimane”, “Ni Iki Ntakora” hamwe na “Ndacyashidikanya”. Izo nakoranye n’abandi hari “Nizere Nde” nakoranye na Fireman na Pacson, “Icyemezo” nakoranye na P’Fla na Sandra Miraji, “Go Highier” irimo abahanzi benshi bazwi (All Stars), “Ntawukundutira” nakoranye na True D n’izindi. Ugereranyije zirenga nk’esheshatu
IGIHE: Ni uwuhe muhanzi ukunda kurusha abandi ushobora gufatiraho urugero no mu guhanga kwawe?
Jody: Ntabwo inganzo yanjye iva ku muhanzi runaka, ahubwo ni ibintu binzamo nkumva ndabihimbye ntabikuye ku muhanzi runaka. Ariko iyo ndi kumva umuziki , nkunda uw’Abanyafurika; urugero uwitwa Savage (Nigeria), Kamaliza, Yvone Chakachaka, L. Kabasomi Kakoma (ukomoka ku munyarwanda n’Umugande), bose usanga baririmba umuziki mwiza n’abandi. Hirya no hino ku isi nkunda abakobwa batandukanye nka Alaine, Brandy Mary J B, n’abandi.
IGIHE: Iyo wifotoza ukunda kugaragara nk’umurika imideri, ese umurika imideri?
Jody: (….Aseka) Nifotoza nk’umuhanzi ariko mu muziki ntiwamenya. Ariko kubera ko ari ibintu bindimo mu maraso kaba mbikunda. Ariko ntiwamenya ikizaba nyuma, utangira gukora umuziki bitewe n’ubushobozi abantu baba bakubonamo, yenda nyuma hari igihe nazabonwamo ubwo bushobozi nkabikora (kumurika imideri) kuko hari abantu b’abahanzi benshi tuzi kandi banamurika imideri.
IGIHE: Waba waravuye muri tudio ya BMCG ko usigaye usohorera indirimbo nshya mu ma studio yandi?
Jody: Gukorera muri BMCG ntabwo byambuza gukorera ahandi mu yandi ma studio, ndacyari muri BMCG. Kandi kuva na kera nagiye nsohora indirimbo muri BMCG nkanakora izindi ndirimbo mu yandi ma Studio, urugero “Ni iki Ntakora” nayitangiranye na Naason, nyisoreza kwa Producer Nicolas.
IGIHE: Bamwe mu ba producers bavuga ko uri umwe mu bakobwa b’abahanga, ni iki bakunda bakubwira ko urusha abandi?
Jody: Bamaze kumbwira ko nkora neza, ngo ngira udushya mu kuririmba kwanjye. Hari uburyo njya njyana indirimbo numva nzayikora yenda gutya, ariko iyo habayeho nko guhindura mpita ngira ibitekerezo byihuse mu kuzana ibitekerezo bishya mu miririmbire.
IGIHE: Ni ibihe bikorwa bya muzika uteganya mu minsi iri imbere?
Jody: Ubu ndashaka kubanza gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ndacyashidikanya na “Ni Iki Ntakora”. Hari n’amashusho y’indirimbo ntarasohora nakoranye n’umuhanzi witwa Dre D Deandre, iyo ndirimbo izasohoka amajwi n’amashusho kandi nizeye ko abantu bazayikunda. Nyuma y’aho ndateganya kugaragara mu bitaramo bitandukanye niteguriye n’ibyo nzatumirwamo. Nyuma y’aho nibwo nzashyira hanze ibihangano bishya ndigukorera mu ma studio atandukanye.
IGIHE: Ni iki wishimiye mu buhanzi kuva aho watangiriye kuririmba?
Jody: Ni uko ndimo kugenda ndushaho kujya imbere. Buri gihe uko ndirimba hari ibintu bishya ndushaho kwiga mu muziki wanjye bigateza imbere ubuhanzi bwanjye. Ikindi ni abantu bampamagara kuri telefone bakambwira ko bakunda ibihangano byanjye, yenda no ku bandi bahanzi bibabaho ariko kuri njye biranshimisha cyane. Urugero nagiye kuririmba i Rubavu, ariko n’ubwo bwari ubwa mbere bwose wabonaga ko harimo abantu banzi kandi bagaragaza ko bakunda ibihangano byanjye.
Igitangaje kandi ni uko hari harimo n’abasaza n’abakecuru, nkabona ko binshimishije cyane ko n’abatari urubyiruko bangaragariza ko bankunda.
IGIHE: Ni uruhe ruhare wumva wowe nka Jody wagira kugira ngo umuziki urusheho gutera imbere?
Jody: Njyewe nta kintu kinini cyane navuga ngo nahindura , ahubwo ni ukongera imbaraga kubyo nsanze mubyo nahasanzemo kuko harimo abahanzi bagize aho bageza umuziki nyarwanda, bityo nanjye nkongeraho imbaraga zanjye. Bimwe mu byo nzakora ni ugushyira imbaraga mu kuririmba ntakoresheje CD ( Live music) kuko ubundi umuziki mwiza ugomba kuba Live ku buryo abantu babona ko uririmba ubishoboye.
Bityo nkumva nanjye n’ubwo hari ababitangiye nabishyiramo imbaraga cyane cyane no mu bakobwa bagenzi banjye bakora umuziki, ku buryo ntumiwe no guhagararira u Rwanda babona ko havuyemo umuhanzi ushoboye kandi ushobora guhagararira u Rwanda.
Ikindi ni ugushyira imbaraga mu mashusho, ngashyiramo uruhare rwanjye rwo gukina neza mu ifatwa ry’amashusho no mu byo mba nayobowemo cyangwa se mu byo mba nitekerereje gukora kugira ngo indirimbo izaze ari nziza inogeye uyireba.
Icya nyuma ni ukurushaho gukorana n’abahanzi batandukanye, ndetse no gushaka udushya mu mihimbire yanjye.
IGIHE: Ubona ari izihe mbogamizi ubona umuhanzi agihura nazo mu muziki wa hano mu Rwanda?
Jody: Njyewe uko mbibona, umuhanzi muri rusange, ubushobozi buba bukenewe kuko burafasha cyane. Muri rusange abahanzi benshi mu Rwanda turacyakeneye ubushobozi kuko n’iyo bagukoreye indirimbo kuri promotion ntabwo ibintu byose ubikorerwa uko ubyifuza.
Ikindi nko kugira ngo umuhanzi akore ibitaramo bya Live hano mu Rwanda usanga ubushobozi bukigoye. Ibihangano ntibiza uko tubyifuza kuko habura ubushobozi, ntiturabasha kwitegurira ibitaramo bikomeye kubera cya kibazo nakomeje kugarukaho cy’ubushobozi buke mu bahanzi nyarwanda.
Ikindi kibazo gikomeye mu muziki nyarwanda ni uko ibihangano byacu bitarabasha guhabwa agaciro bitangirwa ubuntu ugakora indirimbo yakuvunnye ariko ukayitangira ubuntu ngo icurangwe cyangwa se ngo igere hose kugira ngo yamamare; biradusaba ko tuzabanza tukishyira hamwe tukabasha kurengera ibihangano byacu.
Ikindi kibazo nacyo gikomereye abahanzi ni uko mu muziki hakora ruswa, hakaba hari abanyamakuru-n’ubwo atari bose- bacuranga indirimbo ari uko bamuteye akantu badakurikije ko ari umuhanga cyangwa se afite indirimbo ikwiriye gucurangwa.
IGIHE: Ese ku bakobwa bo ni izihe mbogamizi zigihari ?
Jody: Abakobwa haracyarimo ikibazo cy’ubushobozi budahagije cyane cyane iyo bagitangira ku buryo usanga hari abantu baba bashaka kugukoresha, ariko bo hakiyongeraho kwitinya biturutse ku muco, bagakora ubuhanzi bitinya, banatinya amagambo y’abantu ntibakore uko babyiyumvamo.
IGIHE: Ku giti cyawe se, usanga ari iki kikibura mu muziki wawe?
IGIHE: Ni ubushobozi buhagije kuko ubundi iyo ufite ubushobozi ibintu byose biba uko ubyifuza.
IGIHE: Ufite umukunzi?
Jody: Ubwo ni ubuzima bwanjye bwihariye ntashobora gutangaza ubu, igihe kizaba ari ngombwa kubitangaza abakunzi banjye bazabimenya.
IGIHE: Haba hari ikindi wumva wifuza kubwira abakunzi bawetutakubajije?
Jody: Oya ntacyo, (aseka….).
IGIHE: Urakoze Jody!
Jody: Urakoze nawe!



















TANGA IGITEKEREZO