00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Christopher arakangurira urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 April 2013 saa 04:31
Yasuwe :

Umuhanzi Christopher uririmba mu njyana ya R&B arashishikasriza urubyiruko bagenzi be ndetse n’inshuti ze basangiye umwuga wo kuririmba kurwanya abapfobya Jenoside aho bava bakagera.
Kunshuro ya 19 mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Christopher yatanze ubutumwa ku rubyiruko bagenzi be.
Christopher wavutse tariki ya mbere 1994 avuga ko uko yitegura kuzuza imyaka ahita yibuka n’umubare munini w’inzirakarengane zazize Joneside.
Christopher yavuze ati: (…)

Christopher yavuze ati: “Rubyiruko nshuti zanjye, ndabasabye nimuze turwanye abapfobya Jenoside aho bava bakagera ndetse tugire umuco wo kwibuka abacu twabuze tugikeneye”

Yongeyeho ko ubu ibikorwa ari gukora byose ari kubifatanya n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwibuka, kubera ko ubu atakibona umwanya munini kuko ari mu mwaka wa gatandatu urangiza amashuri yisumbuye.

Yasoje asaba urubyiruko bagenzi be gukunda igihugu no kugira ubumwe agira ati: “Iyo abantu bose bumvikana nta kibananira, kandi icyo bashatse bakigeraho. Ntituzumve umuntu kubera icyo ari tuzumve ibyo atubwira bityo tuzaba mu gihugu kizira umuze kandi tujye tuzirikana kwibuka abacu bizatuma Joneside itazongera kuba ukundi."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages