Umuhanzi Gabiro Gilbert wamenyekaniye mu irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame yaserukiyemo u Rwanda ku nshuro yaryo ya gatanu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Byakubera Byiza”.
Aya mashusho yakozwe na Producer Gilbert wo muri Bridge Films. Gabiro agaragaza ibivugwa muri iyi ndirimbo ari byo inzozi ze zo kwamamara no kuzagira ubuzima bwiza abikuye mu buhanzi bwa muzika.
Yabwiye IGIHE ko agiye kurushaho kugaragaza impano ye anakora amashusho menshi y’ibihangano bye.
Gabiro w’imyaka 23 yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Reba amashusho y’iyi ndirimbo hano:



















TANGA IGITEKEREZO