00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Jah Bone mu ndirimbo ivuga ubutwari bwa Perezida Kagame

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 11 January 2013 saa 12:13
Yasuwe :

Rasta Jah Bone D utuye mu gihugu cy’u Busuwisi, nyuma yo gukora indirimbo yise “Gasabo” igaragaza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’intwari igenda imbere y’izindi, avuga ko ku giti cye ibikorwa byo guharanira amahoro mu Rwanda no mu Karere Perezida Kagame yakoze bimugira intwari mu gihe akiriho ndetse n’igihe azaba atakiriho.
Jah Bone D w’imyaka 50 avuga ko impamvu yaririmbye iyi ndirimbo ari ubutumwa yifuzaga kugeza ku Banyarwanda, ubwo butumwa ngo bukaba buri mu bitekerezo by’abantu (…)

Rasta Jah Bone D utuye mu gihugu cy’u Busuwisi, nyuma yo gukora indirimbo yise “Gasabo” igaragaza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’intwari igenda imbere y’izindi, avuga ko ku giti cye ibikorwa byo guharanira amahoro mu Rwanda no mu Karere Perezida Kagame yakoze bimugira intwari mu gihe akiriho ndetse n’igihe azaba atakiriho.

Jah Bone D w’imyaka 50 avuga ko impamvu yaririmbye iyi ndirimbo ari ubutumwa yifuzaga kugeza ku Banyarwanda, ubwo butumwa ngo bukaba buri mu bitekerezo by’abantu bose.

Avuga ko impamvu mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragazamo Kigeli wa 4 Rwabugili, Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame ari uko ari bo ntwari ziyoboye izindi, ariko hari n’abandi nka Cyilima yakabaye yarashyizemo ariko akabura amafoto.

Uyu muhanzi avuga ko ubutwari bwa Kagame ahanini bwagaragaye ubwo Rwigema yari amaze gutabaruka, Kagame akavuga ati “Ntimusubire inyuma nimuze dutahe.”

Jah Bone D ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu gihugu cy’u Busuwisi, akaba aririmba mu njyana ya ’reggae’.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages