Ku butumire bwa "Rwanda Heart Foundation ", Umuhanzi Jali w’Umunyarwanda ukunzwe cyane mu Bubiligi no ku mugabane w’u Burayi, arataramira Abanyarwanda ku wa gatandatu tariki ya 13 ukwakira 2012.
Jean Pierre Ntwali, uzwi cyane ku izina rya Jali, ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu gihugu cy’u Bubiligi. Amaze kumenyekana cyane mu Burayi kubera injyana n’amagambo by’indirimbo ze, mu minsi ishize akaba anaherutse gutambagira u Burayi mu bitaramo byatumye amenyekana cyane, aho yanegukanye igihembo bita « Artiste de l’année » mu Bubiligi.
Iki gitaramo kizagaragaramo n’abandi bahanzi bazwi mu Rwanda nka Shannel, kizaba kigamije gutera inkunga « Rwanda Heart Foundation » yashinzwe na Dr Joseph Mucumbitsi, umuryango udaharanira inyungu ugamije guhashya indwara zose zifitanye isano n’umutima.
Umuhanzi Jali aherutse gusohora Album yise ’Des jours et des lunes’ yagizwe « disque d’or » mu Bubiligi. Ibi byose bigaragaza uko agenda atera imbere, kuko kugira ngo uhabwe iki gihembo ari uko uba wagaragaje ubuhanga n’ubushobozi muri muzika.
Iki gitaramo kizabera i Kigali muri Serena Hotel, kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro.
Video y’imwe mu ndirimbo zabashishije Jali kubica bigacika mu Bubiligi
Jali - Teaser Espanola par Jali_music



















TANGA IGITEKEREZO