00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Mighty Popo yashinze itsinda ririmba gakondo ryitwa ‘Benegihanga’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 August 2012 saa 02:03
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyarwanda Jacques Murigande uzwi ku izina rya Migthy Popo ukunze gukorera ubuhanzi bwe mu mahanga (Canada) yashinze itsinda rya muzika ririmba injyana ya Reggae mu buryo wa gakondo.
Iri tsinda yise “Benegihanga” rihuza bamwe mu bahanzi basanzwe bazwi mu njyana ya Reggae nka Ras Kayaga usanzwe uzwi ku izina rya Maguru uririmba mu itsinda rya Holly Jah Doves, Lion Imanzi umunyamakuru kuri CFM akaba n’umususurutsabirori wabigize umwuga, Christian Rwirangira umuhanzi wagaragaye (…)

Umuhanzi w’Umunyarwanda Jacques Murigande uzwi ku izina rya Migthy Popo ukunze gukorera ubuhanzi bwe mu mahanga (Canada) yashinze itsinda rya muzika ririmba injyana ya Reggae mu buryo wa gakondo.

Iri tsinda yise “Benegihanga” rihuza bamwe mu bahanzi basanzwe bazwi mu njyana ya Reggae nka Ras Kayaga usanzwe uzwi ku izina rya Maguru uririmba mu itsinda rya Holly Jah Doves, Lion Imanzi umunyamakuru kuri CFM akaba n’umususurutsabirori wabigize umwuga, Christian Rwirangira umuhanzi wagaragaye mu marushanwa ya Tusker Project Fame Season 3 hamwe n’abandi basanzwe bifashishwa mu gucuranga.

Aganira na IGIHE, Mighty Popo, yavuze ko abahanzi mu Rwanda basanzwe bazi kuririmba, ariko ko benshi badakunze guhuza ibyo baririmba n’Umuco Nyarwanda. Iyi akavuga ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye ashinga itsinda ‘Benegihanga’.

Yagize ati “Reggae y’Ikinyarwanda ni ibintu bishya twatangiye kuko injyana ya Reggae dusanzwe tuyicuranga, ariko ugasanga injyana yacu gakondo y’Ikinyarwanda ifite umwihariko ariko tugenda tuyibagirwa, ntabwo tuyitayeho. Twashatse ukuntu injyana ya Reggae twayikora mu Kinyarwanda tukayiha umwihariko.”

Mighty Popo avuga ko mu gihe cya vuba bateganya gushyira hanze ibihangano barimo guhimba mu myitozo bakorera kuri Cadillac, kwa Cobra.

Iri tsinda Benegihanga rimaze igihe gito rishinzwe, ryatangiye kugaragaza ibikorwa byaryo muri Nyakanga 2012. Ibyo bikorwa ni nko gutangira kuririmba kuri Cadillac Night Club, buri wa Kane aho riririmba indirimbo za Reggae zibanda kuzo mu Muco Nyarwada (gakondo).

Umuhanzi Mighth acurangana na Niyitunga n'abandi bahanzi

Mighty Popo asaba abakunzi b’iyi njyana kuzajya bagana kuri Cadillac bakumva izi ndirimbo bataramiwe n’iri tsinda ryitwa “Benegihanga”.

Umuhanzi Mighty Popo ubusanzwe witwa Murigande Jacques azwiho ubuhanga mu gucuranga gitari ayisanisha n’umuco gakondo. Niwe utegura iserukiramuco ngarukamwaka ryitwa “Kigali Up”. Amaze gushyira hanze album esheshatu zirimo iyo yise "Muhazi" na “Gakondo”. Yahawe ibihembo byinshi ku rwego mpuzamhanga birimo icyitwa "Juno Awards".

"Gakondo" indirimbo y’umuhanzi Mighty Popo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages