00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Sengabo aje muri muzika n’injyana y’Ikinimba

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 25 August 2012 saa 04:48
Yasuwe :

Umuhanzi Sengabo Jean Bosco ni umuhanzi ukora umuziki we mu njyana y’ikinimba (gakondo y’umuco Nyarwanda).
Sengabo w’imyaka 25 kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 4, arizao” Itorero, Rwanda rushya, Africa, ndetse n’Akamaro, zose ziri muri iyo njyana y’ikinimba.
Muri izi ndirimbo zose uko ari enye iyitwa ‘Itorero’ niyo yamaze gukorera amashusho, ariko mu mpera z’uko kwezi kwa Munani arateganya kuzakora n’amashusho y’indirimbo ‘Rwanda rushya’.
Sengabo yemeza ko n’ubwo (…)

Sengabo yemeza ko n’ubwo n’ubwo ataririmba mu njyana imwe na Lucky Dube, ariwe akomoraho impano ye kuko ubutumwa bwo mu ndirimbo za Lucky Dube aribwo yigiraho cyane ku bujyanye n’Afurika. kuko nawe yumva agomba gutanga ubutumwa bwubaka Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Umuhanzi Sengabo yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2007, atangira akora injyana ya Hiphop, ndetse icyo gihe yanakoze indirimbo eshatu ziri muri iyo njyana harimo nk’iyitwaga “Stop” n’izindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages