Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, umuhanzi Intore Tuyisenge Jean de Dieu yakoze indirimbo ebyiri zivuga kuri FPR ari zo “Gahorane Ishya” na “Isabukuru Nziza”.
Aganira na IGIHE, Intore Tuyisenge yavuze ko nk’umuhanzi yumvise ari umusanzu we kuririmba indirimbo zishima ubutwari n’ibikorwa byinshi byagezweho na FPR.
Mu ndirimbo yise “Gahorane Ishya,” Tuyisenge yerekana ibyo RPF imaze kugeraho muri iyo myaka yose.
Mu ndirimbo “Isabukuru Nziza”, Tuyisenge yerekana uko umuryango watangiye witwa RANU. Akavuga uko mu 1987 uyu muryango waje kwitwa FPR Inkotanyi. Yerekana kandi n’intego umunani watangiye ufite ,akanavuga n’iya cyenda yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.



















TANGA IGITEKEREZO