00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’ibikomerezwa ku isi muri muzika bimaze gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera na Audace Willy Mucyo

Kuya 26 March 2013 saa 12:40
Yasuwe :

Hari abahanzi batandukanye bamamaye ku rwego rw’isi bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, gusa abiganjemo muri bo ni abafite inkomoko yo mu gihugu cya Jamaica kuko banditse amateka akomeye ku rwego rw’isi.
1. Brick & Lace
Ku itariki ya 27 Nyakanga 2008, habaye igitaramo cyafunguraga Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino rizwi ku izina rya FESPAD, kizihizwa n’itsinda ry’abakobwa b’impanga ari bo Brick na Lace, mu gitaramo cyabereye muri ULK.
2. Kassav
Mu bihangange muri muzika byaje mu (…)

Hari abahanzi batandukanye bamamaye ku rwego rw’isi bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, gusa abiganjemo muri bo ni abafite inkomoko yo mu gihugu cya Jamaica kuko banditse amateka akomeye ku rwego rw’isi.

1. Brick & Lace

Brick & Lace

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2008, habaye igitaramo cyafunguraga Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino rizwi ku izina rya FESPAD, kizihizwa n’itsinda ry’abakobwa b’impanga ari bo Brick na Lace, mu gitaramo cyabereye muri ULK.

2. Kassav

Mu bihangange muri muzika byaje mu Rwanda biturutse mu mahanga, harimo n’itsinda rya Kassav ryo mu Birwa byo mu nyanja ya Atlantic, rizwi cyane mu njyana ya Zouk.

3. Sean Paul

Kuri tariki ya 5 Ukuboza 2008, ubwo Sosiyete ya Rwandatel yatangizaga ibikorwa byayo ku mugaragaro yateguye igitaramo itumira abahanzi benshi barimo igihangange muri muzika Sean Paul, nawe ukomoka muri Jamaica, ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

4. Shaggy

Hatarashira igihe kirekire Sean Paul avuye mu Rwanda, Sosiyete ya MTN na yo yahise itegura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, maze itumiza igihangange muri muzika Orville Richard Burrell uzwi ku izina rya Shaggy akorera igitaramo kuri Sitade Amahoro, icyo gihe hari ku itariki ya 13 Ukuboza 2008.

5. Sean Kingston

Muri mwaka wa 2011, ubwo hasozwaga irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar tariki ya 17 Nzeli 2011, nibwo uruganda rwa Bralirwa narwo rwatumiye umuhanzi Sean Kingston ukomoka muri Jamaica, ariko aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

6. Lucky Dube

Umunyafurika y’Epfo Lucky Philippe Dube, wasohoye album 22 mu myaka 25 akora umuziki dore ko yatabarutse kuri tariki ya 18 Ukwakira 2007, nawe yari yaraje inshuro zirenze imwe mu Rwanda, yari ahaherutse mu mwaka wa 2006.

7. Jason Derulo

Umunyamerika Jason Derulo, nawe yaririmbye mu Rwanda kuwa 28 Nyakanga 2012, mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.

8. Elephant Man

Umuhanzi Elephant Man ukomoka muri Jamaica, yaje mu Rwanda kuwa 3 Ukuboza 2011, ubwo yari yaje kwifatanya n’umuhanzi Kamichi mu kumurika album ye.

9. P-Square

Abahanzi bo muri Nigeria bagize itsinda rya “P-Square”, nabo ni bamwe mu bamaze kwandika izina hirya no hino ku isi, bakunze kuza gutaramira abanyarwanda.

10. Koffi Olomide

Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukora injyana ya Lumba, ni umwe mu byamamare byakandagiye mu Rwanda.

11. Beenie Man

Icyamamare ku isi muri muzika mu njyana ya Dancehall, Beenie Man, ukomoka muri Jamaica, nawe ahurutse kuza mu Rwanda muri FESPAD 2013.

12. Darlene Zschech

Darlene Zschech uzwi mu itsinda rya Hillsong ryo muri Australia riririmba indirimbo zihimbaza Imana, yataramiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w’2006.

13. Nicole C Mullen

Nicole C Mullen uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nawe ni umunyamerika waje gutarama mu Rwanda.

14. Alpha Blondie

Alpha Blondie uririmba mu njyana ya Reggae, ukomoka muri Cote d’Ivoire na we yataramiye abanyarwanda.

15. Ismael Lo

Ismael Lo wo muri Senegal na we aheruka mu Rwanda

16. Femi Kuti

Femi Kuti ni igihangange mpuzamahanga muri muzika, akaba akomoka muri Nigeria. Na we ari mu baheruka gutarama mu Rwanda.

17. Makoma

Iri ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko bakabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

18. Jordin Sparks

Uyu munyamerikakazi akaba ari na we nshuti ya Jaso Derulo yaje mu Rwanda mu bikorwa byo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva.

19. Ritah Marley

Uyu muhanzikanzi wo mu njya ya Reggae, akaba n’umufasha wa nyakwigendera Bob Marley yataramiye mu Rwanda.

20. Yvonne Chaka Chaka

Uyu ni umwe mu bafatwa nk’ababyeyi ba muzika nyafurika, akomoka muri Afurika y’Epfo. Nawe yataramiye mu Rwanda kenshi, ndetse yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

21. Lauryn Hill

Lauryn Hill yaje mu Rwanda kwifatanya n’abandi mu iserukiramuco nyafurika rizwi nka ’FESPAD’

Abandi ni:

Tshala Muana, Werrason n’itsinda Wenge muzika bo muri RD Kongo , nyakwigendera Oliver Ngoma wo muri Gabon, nyakwigendera Brenda Fassie wo muri Afurika y’Epfo, Abagande nka Radio & Weasel, Jose Chameleone, Vampino, Micheal Ross, Raba Daba, Bobi Wine, Bebe Cool, Keko, …, Abarundi nka Kidumu na nyakwigendera Jean Christophe Matata, Abanyakenya nka Nameless, umunyaghana nka Fuse ODG, abanyanigeria D’Banj na Ice Prince, Jacky Rapon na Sly baririmba Zouk, n’abandi.

Si aba gusa, kuko hari n’abandi baririmbyi benshi bamaze gusura u Rwanda, bagataramira Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages