Ganza Didier, umunyarwanda umaze gutera intambwe ifatika mu bijyanye no gufotora ndetse no gutunganya amashusho y’indirimbo n’ibiganiro (music videos and documentaries) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu imwe mu ndirimbo yatunganyirije amashusho yitwa “Flawless” y’umuhanzi Hoodwink w’umunyamerika, iri guhatanira igihembo cy’amadolari ibihumbi 12.
Mu irushanwa ryateguwe na Talib Kweli, umuhanzi w’igihangange mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abahanzi batandukanye basabwe gutanga indirimbo bakoze zirimo ubutumwa burwanya ubugizi bwa nabi n’ubujiji, Ganza Didier nawe ntiyasigara inyuma, atanga imwe mu ndirimbo yatungarije amashusho y’umuhanzi witwa Hoodwink kuri ubu utaramenyekana cyane ariko w’umuhanga.
Ubusanzwe Ganza yari azwi mu Rwanda nk’umubyinni w’umuhanga, umunyamakuru kuri Radio Contact FM ndetse akaba yari n’umuraperi wa hato na hato, icyo gihe kandi yabarizwaga mu itsinda Sick City Entertainment,ariko aho yagiriye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise ahindura icyerekezo mu buhanzi bwe, atangira kwiga ibirebana no gutunganya amashusho muri sinema muri Kaminuza ya Full Sail.
Kuri ubu Ganza yatangije igikorwa gishya yise SO Afrika Entertainment, iri akaba ari ihuriro ry’abahanzi muri muzika, mu bugeni, barwiyemezamirimo, abaraperi n’abakora ibirebana na sinema bo muri Amerika ndetse n’ahandi ku isi.
Mu mashusho amaze gutunganya harimo iy’indirimbo yari imaze iminsi ikunzwe mu Rwanda yiswe “African Swagger” ya Alpha Rwirangira, Ganza kandi aheruka gusinya amasezerano na Hip Hop Pantsula, umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo ndetse no ku mugabane w’Afurika, aho yamutunganyirije amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Animals”, ndetse anamukoraho ikiganiro (documentary/documentaire).
Bitenganyijwe ko Ganza azasoza amasomo ye mu mezi macye ari imbere.
Bimwe mu bikorwa Ganza amaze gukorera mu ihuriro So Africa Entertainment



















TANGA IGITEKEREZO