Mu gihe cy’icyumweru kimwe, bamwe mu berekana imideri mu Rwanda bazwi ku izina rya Premier Model Agency bashyizeho irushanwa ryo gutoranya abakobwa n’abahungu bujuje ibisabwa bo kwerekana imigeri mu irushanwa bise Rwanda Premier Models Competition.
Aya marushanwa yatangiye kuri uyu wa 5 akazarangira 12 Ugushyingo 2012, abifuza kuyajyamo biyandikisha kuri UTC mu mujyi, Kuri Radio Authantique i Kicukiro n’ahandi.
Ndayishimiye Jean Claude, umuyobozi wa PMA, aganira na IGIHE yavuze ko abazitabira aya marushanwa basabwa kuba ari abakobwa n’abahungu bari hagati y’imyaka 18 na 25 bafite uburebure bwa metero imwe na centimeter mirongo irindwi n’eshanu (1m75).
Yavuze ko abatorwa muri aya marushanwa bazahugurwa n’inzobere bakigishwa uko bamurika imideri mu buryo bw’umwuga.
Yagize ati “Abazitabira aya marushanwa bakemerwa bazaba bafite amahirwe ibyo kwerekana imideri by’umwihariko harimo no kumenyekana nk’abanyamwuga ku rwego rw’igihugu muri ibi bintu.”
Ushaka ibindi bisobanuro wakanda HANO



















TANGA IGITEKEREZO