Muri Mutarama 2013, Film 10 zanditswe n’Abanyarwanda nizo zizasohorwa na Kompanyi itunganya film ya Almond Tree Films Rwanda, nyuma y’amahugurwa izatanga azwi ku izina rya “A sample of Work” azaba mu Kwakira 2012.
Aya mahugurwa azaba abaye ku nshuro ya kabiri, aya mbere yabaye mu Kwakira 2011nayo asozwa no gukora film ngufi 10 z’Abanyarwanda ziri hagati y’iminota 5 na 11; Muri aya ya kabiri film zazakorwa zizaba zifite iminotairi hagati ya 20 na 30.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, utegura akanayobora amahugurwa ya “A Sample of Work”, Richard Mugwaneza yasobanuye ko iki cyiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa kizanye udushya twinshi dutandukanye no mu yabanje.
Yakomeje avuga ko amahugurwa ya “A sample of work” ya kabiri azaba agizwe n’ibintu bine by’ingenzi bizahabwa abazayitabira, ari byo: Amahugurwa y’iminsi 7 ku kuyobora film, amahirwe yo gusobanura umushinga wa film imbere y’abashoramali, Gutanga ibikoresho bya tekini mu gukora film ndetse no gutanga ikipe y’inzobere izafasha mu gukora film.
Mugwaneza Richard yasobanuye ko aya mahugurwa azitabirwa n’abantu 30, ahazatoranywamo 10 bazakorerwa film banditse, muri bo 5 bagomba kuba baritabiriye “A Sample of work” ya mbere abandi 5 ari bashya.
Yatanze ubutumwa ku bakora cyangwa abashaka kwinjira mu mwuga wa sinema, avuga ko aya mahugurwa ari amahirwe kuri bo, ati”Hari benshi baba bafite ibitekerezo bya film ndetse barabyanditse ariko bikaguma mu kabati, aya ni amahirwe meza yo kubivana mu kabati bikaba byajya ahagaragara.”
Twifuje kumenya umusaruro wavuye mu mahugurwa ya mbere ya “A sample of work”, Richard asobanura ko byatunguranye cyane kuko film zakozwe mu bushobozi buke, kandi zimwe zigatwara ibihembo mu maserukiramuco ya film yo hanze no mu Rwanda.
Nubwo aya mahugurwa agirira akamaro sinema nyarwanda, Almond Tree Films ntiyigeze ibona inkunga ivuye hanze iyo ari yo yose; Richard Mugwaneza yasabye inzego za Leta n’abikorera kureba Sinema nk’ikindi cyiciro cyazamura ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Hari ikibazo cyo kutamenya. Abafata ibyemezo bazamura ibice bimwe ibindi bikibagirana kandi bikenewe…Sinema yagakwiye kwitabwaho nk’izindi gahunda za Leta, kuko byagaragaye ko mu bihugu byateye imbere yagiye iba imbarutso y’ubukungu ”.
Imwe mu ntego Almond Tree Films Rwanda yagendeyeho ishyiraho aya mahugurwa, ni ukugira ngo Uruganda rwa sinema nyarwanda rugire umusaruro ufatika ntibibe mu magambo gusa. Ibi bikanjyana no gukora film nyinshi zifite umwimerere w’u Rwanda kandi zifite ireme.
Zimwe muri film zakozwe mu mahugurwa ya “A Sample of work” zagize ibigwi bikomeye, urugero ni iyitwa “Ruhago” yakozwe na Mbabazi Aime Philbert yatwaye igihembo cyafilm ngufi nziza muri Rwanda Movie Award ndetse inatwara igihembo cya film ifite umuyobozi ufite ejo hazaza heza mu iserukiramuco rya Zanzibar International Film Festival. Hari kandi iyitwa “Kivuto” yakozwe na Sesonga Poupune yatwaye igihembo muri Rwanda Film Festival ndetse yerekanwa mu iserukiramuco rya Film i Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO