Uwamahoro Angel Kabanguka, umukinnyi w’amakinamico n’umuhanzi w’imivugo, yakiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda Robert Masozera mu rwego rwo kumushimira ubuhanga, guteza imbere umuco mu rwego rw’amahanga nk’umunyarwanda uhesha isura nziza igihugu.
Uwamahoro ufite imyaka 22 mu Rwanda akorana kandi na « Spoken Word Rwanda » mu rwego rwo guhanga imivugo. Nyuma yaho aziye mu mwaka wa 2012 gukina mu Bubiligi umukino wa «Le bruit des os qui craquent » akaza no kujya kuwukina muri Congo-Kinshasa, i Bujumbura mu Burundi no mu Rwanda, yongeye kugaragara mu gihe cy’ukwezi hano mu Bubiligi akina uwo mukino wakunzwe cyane kubera uburyo bw’ubuhanga abakinnyi b’abakobwa baturuka muri Congo-Kinshasa, Rwanda n’u Bubiligi. Ubu ari mu Bubiligi aho yagarutse ku nshuro ya kabiri aje gukina ikinamico (Théâtre) yitwa «Le bruit des os qui craquent » mu nzu ndangamuco yitwa «Théâtre de Poche de Bruxelles».
Ambasaderi w’u Rwanda Robert Masozera wari watumiwe n’umuyobozi wa Théatre de Poche Roland Mahauden akaba ari na we mutoza w’iyo Théatre « Le bruit des os qui craquent », yagize ati «igihe cyose nabonye Angel akina ntungurwa n’ubuhanga agaragaza, ibintu akora abiha agaciro nk’uko yabihesemo nk’umwuga.» Akomeza avuga ko kuba yatumiwe kubera ko harimo umunyarwanda byamushimishije kandi ko akarusho karimo ari uko Angel akina avuga n’ikinyarwanda bituma ururimi n’igihugu cy’u Rwanda bimenyekana mu ruhando rw’amahanga.
Ambasaderi Masozera akomeza avuga ko uwo mwana ari uwo gushygikirwa kuko mu makinamico ariho hagaragarira ko ibijyanye n’umuco na byo bikwiye gushyirwa mu byiciro by’inyungu zinjiza ubukungu mu Rwanda.
Uwamahoro yatubwiye ko yishimiye ko Ambasaderi Masozera Robert yamuhaye umwanya ukomeye we na bagenzi be bakinana ndetse n’umutoza wabo, akabakirira mu nzu Ambasade y’u Rwanda ikoreramo. Agira ati «Byanyongereye imbaraga, binanyereka uburyo abayobozi b’igihugu cyanjye bakurikirana ibikorwa n’abanyarwanda mu nzego zose.»
Twakwibutsa ko ubutumwa buri muri iyi kinamico (theater), ari ukuvuga ku ihohoterwa ryakorewe kandi rigikorerwa ku bana bajyanwa mu gisirikare ku ngufu mu bihugu byinshi bitandukanye (enfant soldat).
Muri uyu mukino Angel Uwamahoro Kabanguka akina ari umukobwa w’imyaka icumi witwa Yozefa. Inyeshyamba zateye mu gace uwo mwana yari atuyemo baramufata nuko bamujyana mu kigo cya gisirikare ahurirayo n’undi mukobwa witwa Elikia, mu buzima busanzwe yitwa Olga Tshiyuka-Tshibi wo muri Congo-Kinshasa; wari warajyanwe kuba umusirakare. Akibona Yozefa amugirira impuhwe kubona bamuzanye muri ubwo buzima, ahita amubwira ati «ngwino hano duhunge ngusubize iwanyu.» Hagaragaramo n’umufasha w’ubuvuzi utanga ubuhamya aho yaje guhurira n’abo bakobwa bavuye mu ishyamba baje bamusanga witwa mu buzima busanzwe Aïsatou Diop, uturuka mu gihugu cy’u Bubiligi na Senegali.



















TANGA IGITEKEREZO