Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu abakinnyi b’amafilimi yo muri Tanzania akunzwe cyane muri aka karere barimo Vincent Kigozi na Irene Uwoya bakunze kwita Oprah bakigera mu Rwanda, Kigozi yavuze ko nta byinshi azi kuri sinema nyarwanda ariko yishimiye kuba ari mu Rwanda.
Ubwo iri tsinda ry’abanyatanzaniya bazwi cyane mu ruganda rwa sinema yo muri Tanzania no muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange bageraga kuri The Manor hotel ari naho bacumbitse, Kigozi yabwiye IGIHE ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Abajijwe icyo yaba azi kuruganda rwa sinema ya hano mu Rwanda, Kigozi yabanje guceceka arangije ati “Tuzaba tubivuganaho”.
Oprah umugore w’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Katawuti we yagaragaraga cyane nk’urushye ntiyatwemerera kugira icyo tumubaza.
Aba basitari muri aka Karere kubera amafilimi bakinnyemo dore ko n’aho banyuze hose wabonaga abanyarwanda babashidukiye, baje mu Rwanda muri gahunda ya Rwanda Movie Awards, ibihembo bizatangwa kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2012, bikazahabwa abakinnyi n’amafilimi byitwaye neza mu mwaka wa 2012.
Eric Nshimyumuremyi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Ishusho Arts bategura Rwanda Movie Awards yatubwiye ko Oprah yazanye n’umugabowe Katawuti.
Aba banyatanzaniya ariko baje no kujya kuri Serena Hotel mu gitaramo cya Knowless warimo amurika album ye ya kabiri “Uwo ndiwe” ari naho twabashije kubafotorera.
Photos-Steven Ndezeye



















TANGA IGITEKEREZO