Mu gihe ubusanzwe filimi zo mu Rwanda wasangaga zisohoka mu bice bitarenze icumi, ubu hatangiye gukinwa filimi yiswe “Ubu n’ejo” ifite ibice bikuru (season) bitatu n’uduce dushamikiyeho (episode) 36.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Nelly Wilson Misago ukora iyi filimi, adutangariza ko iyi filimi izaza ari umwihariko ; kandi ngo nta gihindutse tariki 30 Ukuboza 2012 agace ka mbere kazaba kageze ku isoko. Ni filimi irimo gukorwa na Braveland films Ltd.
IGIHE: ‘Ubu n’ejo’ ni filimi ki?
Misago: Ni ifilimi izajya ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko. Izajya yibanda cyane ku nzozi z’ejo hazaza harwo, ndetse n’uko umuntu ashobora kwihangira umushinga afite mu nzozi ukamugeza kure kubera uko yagiye abyitwaramo.
Tuzajya kandi tugaragrazamo bimwe mu bishuko benshi mu bantu bahura na byo bikabicira ejo hazaza. Iyi filimi izajya igerageza kwerekana uko umunyarwanda wese yakwirinda imico mibi itagakwiye kuranga umunyarwanda.
IGIHE: Yatangiye gufatirwa amashusho (shooting)?
Misago: Shooting yatangiye tariki ya 28 Ugushyingo 2012; ikazarangira tariki ya 11 Ukuboza 2012.
IGIHE: Hari amakuru avuga ko ishobora kuba iri mu bwoko bw’amafilimi y’uruhererekane (series), byaba ari byo?
Misago: Yego ni byo, iyi filimi ni uruhererekane. Izaba igizwe na ‘seasons’ eshatu, buri ‘season’ izajya iba igizwe na ‘Episode’ 12.
IGIHE: ‘Ubu n’ejo’ itaniye he n’izindi filimi zakozwe hano mu Rwanda?
Misago: Ubu n’ejo icya mbere ni series(uruhererekane) kandi twifuza ko izakomeza kugeza akuri izo seasons eshatu, mu Rwanda ntabwo twari tumenyereye ama serie yakiniwe mu bigo bya kaminuza(College).
Ibi birashimangira uko itandukanye n’izindi. Wenda tuzabibwira n’abazayireba kuko nibo dukeneyefo feedback(kutubwira uko bazaba bayibona).
IGIHE: Mu gufata amashusho ya filimi hakunze kubamo udukoryo, mwebwe ni akahe gakoryo mumaze guhura na ko?
Misago: Hahahaa! Urumva haracyari ku munsi wa kabiri wa shooting [gufata amashusho]..urebye nta kidasanzwe turabona, gusa udushya two burya ntitujya tubura ariko aka kanya ntako.
IGIHE: Murakoze
Misago: Murakoze namwe.



















TANGA IGITEKEREZO