00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba sinema barateganyirizwa amahugurwa yo kurushaho gukora filimi nziza

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 8 March 2013 saa 09:49
Yasuwe :

Mu gihe filimi nyarwanda zigenda zirushaho gutera imbere, harategurwa amahurwa ku bayobozi ba filimi no ku bazifata amashusho (Camera men) kugira ngo zirusheho gukorwa mu buryo bwiza bujyanye n’igihe.
Aganira na IGIHE, Niyomwungeri Aaron, umuyobozi w’imwe mu nzu zitunganya filimi mu Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa mu rwego ruhagarariye abayobozi ba sinema mu Rwanda, yagize ati “Tumaze kwicara tukareba icyerekezo sinema ifite, twasanze hakwiye amahugurwa ku bayobozi ndetse no kuri bamwe (…)

Mu gihe filimi nyarwanda zigenda zirushaho gutera imbere, harategurwa amahurwa ku bayobozi ba filimi no ku bazifata amashusho (Camera men) kugira ngo zirusheho gukorwa mu buryo bwiza bujyanye n’igihe.

Aganira na IGIHE, Niyomwungeri Aaron, umuyobozi w’imwe mu nzu zitunganya filimi mu Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa mu rwego ruhagarariye abayobozi ba sinema mu Rwanda, yagize ati “Tumaze kwicara tukareba icyerekezo sinema ifite, twasanze hakwiye amahugurwa ku bayobozi ndetse no kuri bamwe bafata amashusho. Kuri ubu usanga hamaze kugaragaramo icyo twakwita “akajagari”, ariko tugasanga nituramuka dukoze ayo mahugurwa filimi zizarushaho gukomeza gusohoka ari nziza kurushaho.”

Ayo mahugurwa azatangwa n’Abanyafurikayepfo basanzwe bakurikirana ibya sinema ku rwego rw’isi. Biteganyijwe ko azatangira tariki ya 18 ageze ku ya 29 Werurwe 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages