00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie: Mu rugendo rw’akazi arimo mu Rwanda na RD Kongo, nta mpeta yambitswe na Brad Pitt yambaye

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 26 March 2013 saa 09:18
Yasuwe :

Ntibyari byoroshye kubona na rimwe Angie atambaye impeta y’urukundo yambitswe na Brad Pitt, ariko kuri iyi nshuro ari kugaragarara mu kazi arimo k’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yambaye indi mpeta ya zahabu ahari hari iy’urukundo.
Uyu mukinnyikazi wa filme w’imyaka 37 amaze igihe kitari gito aafitanye urukundo rudasanzwe na mugenzi we bakora umwuga umwe ‘Brad Pitt’ wanamuguriye impeta ibihamya y’akayabo k’Ibihumbi maganabiri na mironwitanu by’amadorali y’Amerika ($ 250,000), n’ubwo (…)

Ntibyari byoroshye kubona na rimwe Angie atambaye impeta y’urukundo yambitswe na Brad Pitt, ariko kuri iyi nshuro ari kugaragarara mu kazi arimo k’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yambaye indi mpeta ya zahabu ahari hari iy’urukundo.

Uyu mukinnyikazi wa filme w’imyaka 37 amaze igihe kitari gito aafitanye urukundo rudasanzwe na mugenzi we bakora umwuga umwe ‘Brad Pitt’ wanamuguriye impeta ibihamya y’akayabo k’Ibihumbi maganabiri na mironwitanu by’amadorali y’Amerika ($ 250,000), n’ubwo kugeza na n’ubu batarashinga urugo ariko bakaba bamaze gufata abana 6 bo kurerana.

Kuva ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe, ni bwo yatangiye urugendo rw’akazi ari gukorana na William Hague, Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, aho bagendereye u Rwanda bakanerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kurandura ihohoterwa rikorerwa igitsina gore mu turere turangwamo intambara.

Umuntu yakwibaza niba yakuyemo impeta y’urukundo kugira ngo akore ubutumwa neza cyangwa se ari no kugira ngo yegere neza William Hague bari kurukorana, dore ko badasigana na busa mu byo baba bagomba gukora byose.

Twabibutsa ko n’ubwo ubukwe bwabo bwagiye buhwihwiswa, Angelina Jolie na Brad Pitt batararwubakana. Nyamara mbere y’uko babana, Angie yari yarakoze ubukwe kabiri; yashyingiranywe bwa mbere n’umukinnyi wa filme w’Umwongereza witwa Lee Miller babanye ku va mu w’1996 kugeza mu w’1999, yongera gushyiranwa na Billy Bob Thornton kuva mu w’2000 kugeza mu w’2003.

Braddie we yashyingiranywe na Jennifer Aniston mu w’2000, bamarana imyaka 5, maze batangaza ko batanye mu ntangiriro za 2005, aribwo yahitaga acakirana na Angelina Jolie bahuriye muri filme yakunzwe cyane “Mr & Mrs Smith” bakinanye ari abakinnyi b’imena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages